Gahunda ya ‘Zoning’ yakuweho, umuhinzi ashobora kugemura kawa ku ruganda ashaka
Ubukungu

Gahunda ya ‘Zoning’ yakuweho, umuhinzi ashobora kugemura kawa ku ruganda ashaka

NYIRANEZA JUDITH

April 4, 2024

Amabwiriza mashya agenga isizeni ya kawa ateganya ko nta zone umuhinzi ategetswe kugurishamo kawa ye, kuko zone zakuweho, mu gihe mbere buri muhinzi yabaga afite agace (zone) yemerewe kugurishirizamo umusaruro we wa kawa.

Ubusanzwe buri muhinzi wa kawa yabaga afite uruganda akorana narwo mu kumugurira umusaruro, ariko ubu amabwiriza avuga ko umuhinzi yagurisha umusaruro we n’uruganda ashaka.

Iyo amabwiriza asohotse igihe ikawa iba yeze umusaruro ugomba gutunganywa ngo ujye ku isoko, aba agamije kubungabunga ubwiza, agatuma abari mu ruhererekane rwa kawa by’umwihariko abahinzi bakitwararika, ndetse aba agamije gushyiraho umurongo wo kugenderaho.

Muri uyu mwaka 2024, isizeni ikaba iha buri muhinzi kugurisha n’uwo ashatse n’uruganda rukagurira uwo rushatse.

Hakizimana Protais ushinzwe uruhererekane nyongeragaciro mu

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), yagize icyo abivugaho.

Ati: “Ayo mabwiriza igishya ni uko bari basanzwe bamenyereye gukorera muri zone imwe, buri ruganda ruba rufite abahinzi barugemurira. Ubu icyitwaga ‘zoning’ cyakuweho, umuhinzi ashobora kugemura ikawa ye ku ruganda urwo ari rwo rwose ashatse ruri mu gihugu rwemewe na nyir’uruganda akagurira uwo ashaka.”

Kugira ngo kawa itange umusaruro mwinshi kandi mwiza bisaba kongera ubuso zihingwaho, umuhinzi hakaba hari imirimo yabanje gukora akazitaho, izishaje zigasimbuzwa, abahinzi batera ifumbire, barwaya ibyonnyi n’ibindi nk’uko byagarutsweho na Kabasha Faustin ukora muri NAEB ushinzwe kurwanya ibyonnyi

Umwaka ushize heze umusaruro wa kawa kandi hafi ya wose woherejwe hanze, wagenze neza winjije miliyoni 115 z’amadolari y’Amerika mu gihe ubundi yinjizaga agera mu madolari y’Amerika miliyoni 70.

Kuba amadovize yiyongera biterwa n’uko igihugu kigenda gishakisha amasoko mu Burayi, no muri Amerika. Urugero nk’u Budage buyigemura muri Korea, mu bihugu byo Burasirazuba bwo Hagati, ku isoko Mpuzamahanga ibiciro byari byiza. igihugu cyashatse amasoko mashya.

Kawa igurirwa ahantu habiri ku ruganda ruyitunganya no ku ikusanyirizo ryemewe ryemejwe n’Akarere cyangwa se n’undi ushobora kubagurira ugomba kuba afite uruganda akorera.

Ikindi ni uko kawa yitabwaho ikaba nziza guhera ziterwa kugera ziyanga, zakwera zisoromwa hakiri kare zikajyanwa ku ruganda nibura mu masaha 8 kugira ngo hahungabungwa ubwiza bwazo.

Umuhinzi wa kawa wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muyumbu, Minani Celestin yatangarije Imvaho Nshya ko ubuhinzi bwa kawa bwitaweho kandi butanga umusaruro ndetse butakigoye kuwutunganya nka kera.

Yagize ati: Njye ikawa nabonye itanga umusaruro kubera ingamba Leta yashyizeho zo kuzamura umusaruro mu bwinshi no mu bwiza kandi kuzitunganya ntibikigoye nka mbere kuko ubu hari inganda zitunganyanikawa , ntabwo tukizijonjora. Ikindi ni nuko ubu n’amafaranga aziturukamo yiyongereye kandi mu byiciro bitandukanye by’umusaruro, ari ku nziza no ku zireremba.”

Hakizimana Protais kandi yavuze ko umuhinzi yagena igiciro bitewe n’ibyo yashoyemo, ariko kandi igiciro umuguzi atagomba kujya munsi ni   uko igiciro umuhinzi, atajya munsi muri iyi sizeni ari amafaranga y’u Rwanda 480 ku kilo naho izireremba ni 150 Frw.

Abahinzi b’ikawa bagera hafi muri miliyoni n’ibihumbi magana ane.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA