Ababazi n’abacuruzi b΄inyama mu ibagiro rya Gakenke barataka ko bahuye n΄igihombo cyo kubura cyo kubura amatungo magufi n’inka zo kubaga, bagashyira mu majwi bamwe mu baturage babagira iwabo mu ngo no mu bisambu.
Abakorera mu ibagiro rya Gakenke bavuga ko ku munsi basigaye bakira inka hagati ya 10 na 20 gusa, mu gihe iri bagiro rifite ubushobozi bwo kwakira izigera ku 100. Kuba hari abakibagira mu rutoki bikaba bihangayikishije.
Muhayimana Euphrem ni umwe mu bahakorera umurimo wo kubaga inka, yagize ati: “Dufite ikibazo cyo kubura inka zo kubaga, twirirwa aha umunsi wose dutegereje ariko ntihagire izo tubona, twarahombye bikabije, tukaba dusaba ubuyobozi kudufasha kuko hari abaturage babagira mu ngo iwabo, ibi rero bidutera igihombo kandi bituma abenshi barya inyama zitujuje ubuziranenge”.
Rwiyemezamirimo w’iri bagiro rya Gakenke Semavenge Cyprien na we ashimangira ko imyumvire ikiri hasi ku bijyanye no kugana ibagiro, kuko iri bagiro nibura ngo ryakagombye nibura kwakira inka zisaga 100 ku munsi.
Yagize ati: “Ubundi koko dufite ubushobozi bwo kwakira inka nibura 300 ku munsi ariko imyumvire iracyari hasi cyane ko inka umubare w’abazizana hano ukiri muke, byakubitiraho no kuba hakiri abakibagira mu bisambu, mu rutoki no mu bikari ugasanga duhura n’igihombo, ahubwo twibaza abantu bacuruza burushete aho bakura izo nyama niba baba batageze ku ibagiro”.
Semavenge akomeza asaba abayobozi b’inzego zose bo mu Karere ka Gakenke kubafasha gukumira abo bose bakibagira mu bihuru kandi bagafasha abaturage guhindura imyumvire kugira ngo bagane ibagiro.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gakenke Niyonsenga Aime Francois, na we avuga ko batazihanganira umuntu wese utarazamura imyumvire ngo yumve ko akwiye guha abaturage inyama zuzujuje ubuziranenge.
Yagize ati: “Imyumvire ikiri hasi kuri bamwe baba bakibagira mu ngo, ikigiye gukorewa ni ubukangurambaga tugiye gushyiramo imbaraga turi kumwe n’abayobozi b’Inzego z’ibanze ndetse na PSF, bakamenya ko ririya bagiro habagirwamo inka, ihene, intama nta ngurube ibagirwamo, twihaye nibura igihe kingana n’amezi abiri biraba byagiye ku murongo, ikindi ni uko rwiyemezamirimo w’ibagiro rya Gakenke nawe akwiye gukomeza gukangurira abo bose babaga ko bakwiye kugana ibagiro”.
Ibagiro rya Gakenke ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 500, ryatangiye guhura n’igihombo nyuma y’imyaka ibiri rifunguye amarembo mu mwaka wa 2017.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge Ihiganwa mu bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA), kivuga ko inyama zose zikwiye kubagirwa mu mabagiro yemewe mu rwego kubahiriza ubuziranenge bukenewe ku isoko, hitabwa ku burenganzira bw’umuguzi hagamijwe kurengera ubuzima rusange, ibidukikije no kwimakaza ubucuruzi buciye mu mucyo.
NGABOYABAHIZI PROTAIS