Gakenke: Abagore bakora ubuhinzi bw’ikawa bwabahinduriye ubuzima
Ubukungu

Gakenke: Abagore bakora ubuhinzi bw’ikawa bwabahinduriye ubuzima

NGABOYABAHIZI PROTAIS

September 6, 2025

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Coko, Akarere ka Gakenke, bibumbiye mu itsinda Rambagira bavuga ko guhinga ikawa byahinduye ubuzima bwabo mu buryo budasanzwe, mu gihe mbere bumvaga ko ari igihingwa cy’abagabo gusa.

Nyirandimubanzi Jacqueline arishimira ko babashije kwiteza imbere, bamwe bakubaka inzu nziza, abandi bakagura imirima n’inka za kijyambere, ndetse n’abana babo bakiga neza.

Avuga ko ikawa yamubereye urufunguzo rw’iterambere, mu gihe ngo yari azi ko ari igihingwa cy’abagabo gusa , ariko ngo yaje gusanga n’umugore ashobora kwiteza imbere binyuze mu buhinzi bw’ikawa

Yagize ati: “Nari nsanzwe mbaho mu buzima bugoye, ntagira inzu, abana batiga neza. Ariko kuva ntangiye guhinga ikawa, naguze inka ya kijyambere, ubu abana banjye biga mu mashuri meza kandi ndi mu nzu yanjye nshya. Ikawa yampaye agaciro mu muryango no mu baturanyi, kuko impa amafaranga, nkikura mu bukene.”

Mukansanga Claudine, ashimangira ko ikawa yamukuye mu bukene mu gihe umugabo we yari amaze kwitaba Imana, nta kintu afite cyo kumufasha ngo akuremo amafaranga yo kumufasha ngo nibura abana be babashe kwiga.

Ati: “Ntabwo nigeze ntekereza ko umunsi umwe nzabona ubushobozi bwo kwigurira umurima. Ubu mfite ubuso buhagije bwo guhinga, kandi intego yanjye ni ukongera umusaruro kugira ngo ngere no ku yindi ntego yo kubaka inzu ijyanye n’igihe. Ibi byose mbikesha ubuhinzi bw’ikawa.”

Perezidante w’itsinda Rambagira, Murekatete Odette, avuga ko ibikorwa byabo bitagarukira mu muryango gusa ahubwo binagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: “Twe abagore twahisemo guhindura imyumvire. Ubu tugemura ikawa ku makoperative arimo Dukunde Kawa yo muri Musasa. Ubufatanye bwacu na bo bwatumye tubona isoko, kandi buri mugore yisanga afite icyerekezo mu buzima bw’ejo hazaza.”

Akomeza avuga ko harimo abagore bamaze kwiyubakira inzu, bagurira amatungo magufi abasaga 100 bari mu itsinda, mu gihe abagera kuri 20 batari mu itsinda borojwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bushima uruhare rw’aba bagore mu guhindura imibereho yabo n’iy’imiryango yabo nk’uko Umuyobozi w’Akarere, Mukandayisenga Vestine abivuga ngo ko kuba abagore barinjiye mu buhinzi bw’ikawa ari ikimenyetso cy’ubushobozi bafite mu guteza imbere ubukungu bw’Igihugu.

Yagize ati: “Twishimira cyane ko abagore bo mu Murenge wa Coko batangiye gusigasira ikawa nk’igihingwa ngengabukungu, kandi bakaba baragaragaje ko bashoboye. Ibi bituma tubona ko iterambere rishingiye ku bufatanye, kandi tubizeza ubufasha mu bikorwa byo kongera umusaruro no kubona amasoko.”

Intego y’abo bahinzi b’ikawa bavuga ko ari ugukomeza kongera umusaruro no kugera ku rwego rwo gufasha abandi bagore bataritabira ubu buhinzi bw’ikawa, kugira ngo na bo bagere ku iterambere ryifuzwa.

Abagize itsinda Rambagira bavuga uburyo ikawa yabahinduriye ubuzima

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA