Abaturage bakoresha ikiraro cya Rukura giherereye mu Murenge wa Gashenyi, Akagari ka Rukura, Akarere ka Gakenke bavuga ko batewe impungenge n’iki kiraro kigenda gisenyuka umunsi ku wundi, bakaba bafite impungenge ko abagenzi ndetse n’ibinyabiziga bashobora kuzatengukana na cyo.
Ikiraro cya Rukura cyubakishijwe beto kikaba gifite metero 4 z’uburebure, abacyambuka bavuga ko uko isuri igenda yuzuza amazi ku Mugezi wa Rukura giherereyeho umusingi wacyo ugenda usigara ureremba mu kirere bigatera impungenge ko gishobora kuzahekura ababyeyi nk’uko Mukahigiro Alphonsine yabibwiye Imvaho Nshya.
Yagize ati: “Iki kiraro bamaze kucyubaka twumvise turuhutse kuko ubundi cyari cyubakishijwe ibiti, urabona rero ko kigenda gisenyuka hari ubwo imodoka izanyuraho imanukane nacyo n’abakirimo bahagirire ibyago bikomeye, mbona abacyubatse bataragikomeje kuko nta myaka nibura 5 kimaze, twifuza ko bagisana mu maguru mashya kitari cyadukora mu nda kuko n’abana bacu ni ho banyura bajya kwiga.”
Umwe mu bashoferi bagemura inanasi mu mujyi wa Gakenke, Bahati Samuel avuga ko bahanyura bafite impungenge ko umunsi umwe bazagwamo n’imizigo yabo.
Yagize ati: “Ubushize hirya hariya hari ikiraro cyaguyemo fuso irangirika abayirimo barakomereka kandi imodoka nayo yavuyemo yabaye ubushingwi aha rero na twe tuhanyura twiteze ko uburemere bw’imodoka zacu n’ukuntu zipakiye zazagwamo, turifuza ko ubuyobozi bw’Akarere kacu ka Gakenke kabiganiraho n’ikigo gishinzwe imihanda bagasana iki kiraro mu maguru mashya.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gakenke ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niyonsenga Aime Francois yabibwiye Imvaho Nshyako icyo kibazo bakizi.
Yagize ati: “Buriya ikiraro cya Rukura kiri ku muhanda Giticyinyoni-Ruli-Rushashi-Gakenke DR1 (District Road class one) ukaba warubatswe na RTDA, iby’iyangirika ry’iki kiraro rero nk’uko mwabibonye byashyikirijwe RTDA, hakaba harakozwe igenamigambi kugira ngo hashakishwe amafaranga yo kugisana.”
Uwo muhanda Giticyinyoni- Ruli- Rushashi- Gakenke DR1, wubatswe mu rwego rwo korohereza abaturage ingendo cyane ko abajyaga guhahira mu Mirenge ya Ruli na Gashenyi n’ahandi muri Gakenke baturutse Kigali byabasabaga kuzenguruka berekeza Musanze ibintu byabagoraga kandi bigatuma igishoro kiba kinini ku bacuruzi bitewe n’ingendo, kuri ubu rero uyu muhanda woroheje ubuhahirane, gusa ikibazo kiriho ubu ni uko ibiraro hafi ya byose byatangiye kwangirika.