Abakoresha ikiraro cy’imbaho gihererye mu Kagari ka Kagoma, Umurenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke aho cyambukiranya umugezi wa Base, batewe impungenge n’ikiraro cy’imbaho zidigadiga bakaba bafite ubwoba ko gishobora guteza impanuka.
Aba baturage bavuga ko iki kiraro, cyubakishijwe imbaho n’ibiti, kitagifite ubushobozi bwo kwihanganira imodoka n’abantu benshi, cyane cyane mu bihe by’imvura, bigatuma imigenderanire n’ubuhahirane bihagarara.
Bamwe mu bahinzi b’inanasi bo muri aka gace bavuga ko iki kibazo kibagiraho ingaruka zikomeye, kuko imodoka zajyaga kubafasha kugeza umusaruro wabo ku masoko zitakibasha kugera aho bahinga.
Umwe muri bo witwa Nzitonda Samuel yagize ati: “Twe abahinzi b’inanasi turahomba cyane. Nta modoka ziza gufata umusaruro wacu kubera gutinya iki kiraro. Ibyo tweza birangirika cyangwa tukabigurisha ku giciro gito cyane.”
Ababyeyi bafite abana biga hirya no hino na bo bavuga ko babangamiwe bikomeye n’iki kibazo, cyane cyane mu bihe by’imvura nyinshi.
Umubyeyi wo muri Kagoma witwa Mukamana Jacqueline, na we yagize ati: “Iyo imvura iguye, tugira ubwoba bwinshi. Abana bacu banyura kuri iki kiraro bajya ku ishuri, tukagira impungenge ko imvura ishobora kugitwara cyangwa kikabagwaho.”
Si abaturage gusa babangamiwe, kuko n’abashoferi batwara imodoka nto, zirimo Daihatsu, bavuga ko batagishobora kwinjira muri uyu murenge uzwiho guhinga inanasi, ibisheke n’ibindi bihingwa byinjiriza abaturage.
Umwe mu bashoferi yagize ati: “Sinshobora gushyira imodoka yanjye kuri kiriya kiraro. Kuko cyakwangirika byoroshye kandi ushobora kukinyuzaho imodoka kigashwanyuka. Ibyo bituma tutagera ku bacuruzi bajya kurangura imyaka, bityo ubucuruzi bukahazaharira.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niyonsenga Aimé François, yavuze ko iki kiraro cyashyizwe ku rutonde rw’ibindi biraro bizakorwa mu buryo burambye muri aka Karere.
Yagize ati: “Iki kibazo k’iyangirika ry’iki kiraro kirazwi. Mu rwego rwo kwirwanaho, Akarere ku bufatanye n’abaturage twabanje gushyiraho imbaho n’ibindi biti kugira ngo nibura abanyamaguru n’imodoka nto zoroshye babashe kuhanyura. Ariko igisubizo kirambye kirimo kuza.”
Yakomeje avuga ko, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubwikorezi (RTDA), hateganyijwe kubakwa ikiraro kirambye kizubakishwa ibyuma.
Yagize ati: “Rwiyemezamirimo yamaze guhabwa isoko, kandi ubu yatangiye gukusanya ibyuma bizubakishwa iki kiraro. Ibi bizafasha mu koroshya imigenderanire n’ubuhahirane by’abaturage, ku buryo nibura mu ntangiriro z’umwaka wa 2026 imirimo yo kubaka iki kiraro izaba yatangiye.”
Abaturage basaba ko iki gikorwa cyihutishwa, kugira ngo barusheho gutekana no kongera kwiteza imbere binyuze mu buhinzi n’ubucuruzi butabangamiwe n’ibikorwa remezo bidahagije.
Gusa ubuyobozi bw’Akarere kwa Gakenke buhamya ko bwatangiye kuhageza ibyuma kugira ngo iki kiraro gitangire gukorwa mu buryo burambye.





