Abahinzi bo mu Karere ka Gakenke, by’umwihariko abo muri Koperative Icyerekezo 2031 Taba yo mu Murenge wa Gashenyi, bavuga ko gukoresha ifumbire no guhinga ibigori mu buryo bwa kijyambere byabafashije kongera umusaruro no kwiteza imbere.
Mbere yo gutangira gukoresha ifumbire mvaruganda no gukurikiza inama z’abajyanama mu buhinzi, abo bahinzi bavuga ko bahingaga mu buryo bwa gakondo, umusaruro w’ibigori ukaba muke cyane.
Bavuga ko kuri hegitari imwe babonaga toni 3,8 z’ibigori, kandi ntibabone inyungu igaragara. Hari abahingaga bagasarura ibitishyura n’ayo bashoye, bamwe bagahomba bitewe n’umusaruro muke n’igabanyuka ry’ibiciro ku isoko.
Umwe mu bahinzi yagize ati: “Twahingaga tudashyizemo ifumbire ihagije, umusaruro ukaba muke. Hari igihe wasangaga ibyo usaruye bitanakwinjiriza inyungu, ugasubira inyuma aho gutera imbere.”
Nyuma yo gukoresha ifumbire no gukurikiza inama z’abajyanama mu buhinzi bafashijwe n’ubuyobozi bw’Akarere, umusaruro wavuye kuri toni 3,8 kuri hegitari ugera kuri toni 5,5 kuri hegitari imwe, kandi bifuza ko nibura bazagera kuri toni 10 kuri hegitari.
Mutabaruka Elias, Umuyobozi ba koperative, yavuze ko abanyamuryango bayo bagera kuri 549 kandi bose bamaze kubona impinduka, nyuma yo kuvugurura ubuhinzi bw’ibigori, bakoresha ifumbire.
Yagize ati: “Ubu turi abanyamuryango 549. Ubuhinzi bw’ibigori bwatumye dutera imbere ku buryo bugaragara. Umusaruro wariyongereye cyane, bituma tubona inyungu. Hari abubatse inzu nziza, abandi baguze inka za kijyambere. Koperative yatumye tunamenya kwizigamira no gukorera hamwe.”
Abandi banyamuryango bavuga ko gukorera muri koperative byatumye bagira imbaraga zo kugura inyongeramusaruro ku gihe no kubona amasoko, bityo umusaruro wabo ugahabwa agaciro.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niyonsenga Aimé François, yemeza ko koko ubuhinzi bw’ibigori bwazamuye imibereho y’abanyamuryango ba Koperative Icyerekezo 2031 Taba.
Yagize ati: “Imibare irabigaragaza ko umusaruro wavuye kuri toni 3,8 ugera kuri 5,5 kuri hegitari. Ibi byazamuye cyane ubukungu bw’abahinzi. Turakomeza kubafasha kubona inyongeramusaruro ku gihe, kubahuza n’amasoko no kubongerera ubumenyi mu buhinzi bwa kijyambere.”
Yakomeje asaba abahinzi gukomeza guhingira isoko ariko banazirikana kunoza imirire mu miryango yabo, barwanya igwingira.
Yagize ati: “Guhingira isoko ni ingenzi kugira ngo babone amafaranga, ariko tunabashishikariza kwita ku mirire myiza y’abana no kurwanya igwingira, bakoresha umusaruro wabo mu buryo bubafasha kwiteza imbere no kugira ubuzima bwiza.”
Abahinzi bavuga ko bafite intego yo gukomeza kongera umusaruro no gukorera hamwe, kugira ngo ubuhinzi bukomeze kuba inkingi y’iterambere ryabo n’iry’Akarere muri rusange.