Ivuriro ry’ibanze rya Buhuga riherereye mu Murenge wa Kivuruga, Akagari ka Cyintare mu Karere ka Gakenke, rimaze kuba igisubizo ku baturage bo muri aka gace no mu Mirenge iyikikije, aho ibafasha kubona ubuvuzi bw’ibanze bitabaye ngombwa gukora ingendo ndende.
Mbere y’uko ritangira gukora, abaturage bo mu Murenge wa Kivuruga, cyane cyane abatuye mu Tugari twa Cyintare n’utundi duce twegereye, bajyaga bakora urugendo rurerure bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Nemba cyangwa icya Gatonde.
Abandi byabasabaga gutega imodoka bakajya kwivuza ku bitaro bya Musanze, urugendo rutari rworoshye bitewe n’imiterere y’umuhanda n’amikoro.
Iryo vuriro rifasha abanyeshuri, abarimu n’abaturage batuye muri Kivuruga no mu mirenge ituranye na yo nka Busengo na Nemba. Ubusanzwe yakira abarwayi bari hagati ya 50 na 60 ku munsi, bitewe n’ibihe by’umwaka n’indwara zihari.
Umuyobozi w’ivuriro rito rya Buhuga, Cyinthia Ntwari, avuga ko iryo vuriro ryaje gukemura ibibazo byinshi byari bihari, birimo ubukerererwe bwo kugera kwa muganga n’ingendo zivunanye abaturage bakoraga.
Yagize ati: “Mbere y’uko dutangira gutanga serivisi, abaturage bakoraga ingendo ndende bajya i Nemba, i Gatonde cyangwa bakajya i Musanze. Hari abageraga kwa muganga barembye kubera urugendo rurerure.
Ubu tubafasha kubona ubuvuzi bw’ibanze bwihuse kandi hafi yabo, bigabanya igihe n’amafaranga bakoreshaga.”
Akomeza avuga ko batanga serivisi zitandukanye zirimo gusuzuma no kuvura indwara zisanzwe, gutanga imiti, gupfuka no kuvura ibisebe, gukingira abana, serivisi zo kuringaniza urubyaro ndetse no gukurikirana ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.
Yagize ati: “Hari indwara nyinshi zivurirwa hano bitabaye ngombwa ko umurwayi yoherezwa kure, keretse izisaba ubuvuzi bwisumbuyeho, birenze ubushobozi bwacu nko gukura amenyo n’ibindi.”
Abaturage bavuga ko kuba iryo vuriro riri hafi byaborohereje cyane, nk’uko umwe mu batuye mu Kagari ka Cyintare Habamenshi Jean Baptiste abivuga.
Yagize ati: “Twajyaga tuvunika tujya i Nemba cyangwa i Gatonde, rimwe na rimwe tugahaguruka kare cyane. Ubu iyo turwaye tugera ku ivuriro ry’ibanze mu gihe gito, tukavurwa tugasubira mu mirimo.”
Musoni Egidie atuye mu Murenge wa Kivuruga, ni umubyeyi w’abana batatu, na we avuga ko iri vuriro ryavunnye amaguru.
Yagize ati: “Nigeze kurwara nijoro mfite umuriro mwinshi. Mbere twajyaga dutegereza ko bucya tukajya i Nemba, ariko ubu nahise njya ku ivuriro ry’ibanze rya Buhuga. Baransuzumye, bampa imiti, mu gitondo numvaga meze neza.”
Yongeraho ko mbere yo kubakwa kw’iri vuriro, ababyeyi bahangayikishwaga cyane n’indwara z’abana, kuko kugera kwa muganga byasabaga urugendo rurerure. Ubu ngo iyo umwana arwaye, bahita bamujyana hafi, bikabarinda gukerererwa no kuremba.
Umukozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe ubuzima, Hategekimana Theogene, avuga ko gushyiraho ivuriro ry’ibanze mu Mirenge byagabanyije cyane ibibazo by’ingendo ndende abaturage bakoraga bashaka ubuvuzi.
Yagize ati: “Intego ni uko umuturage abona ubuvuzi bw’ibanze hafi aho atuye. Kugeza ubu, buri Murenge w’Akarere ka Gakenke ufite nibura ivuriro riciriritse rifasha abaturage kubona serivisi z’ibanze.
Ibyo byagabanyije umuvundo ku bigo nderabuzima no ku bitaro, kandi byorohereza abaturage, ikindi ntabwo abaturage bakirembera mu ngo.”
Ivuriro ry’ibanze rya Buhuga ryubatswe mu rwego rwo gufasha abaturage n’abanyeshuri bari hafi yaho kubona ubuvuzi bw’ibanze bwihuse.

