Gakenke: Minazi biyubakiye umuyoboro w’amazi wa 3,5 Km uyageza ku miryango 157
Imibereho

Gakenke: Minazi biyubakiye umuyoboro w’amazi wa 3,5 Km uyageza ku miryango 157

NGABOYABAHIZI PROTAIS

March 21, 2026

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kabarima, Akagari ka Gasiho mu Murenge wa Minazi, Akarere ka Gakenke, biyubakiye umuyoboro w’amazi ureshya na Kilometero 3,5 mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi meza cyari cyarabazengereje.

Abo baturage bavuga ko mbere bavomaga amazi ku isoko karemano iri kure cyane, bikabasaba gukora ingendo ndende, zivunanye cyane cyane ku babyeyi n’abana.

Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, bafashe iya mbere biyubakira umuyoboro w’amazi ufite uburebure bwa kilometero 3,5 bawugeza ku miryango 157, ubu ikaba ibona amazi meza hafi yayo.

Ku rwego rw’Umudugudu wa Kabalima, Simukeka Gaspard, avuga ko iki gitekerezo cyaturutse ku bibazo bikomeye abaturage bahuraga na byo byo kubura amazi meza.

Yagize ati: “Twabonaga abaturage bamaraga amasaha menshi bajya kuvoma amazi kure, rimwe na rimwe bakayavana ahantu hadatekanye. Twatekereje uko twabyikemurira, dusanga igisubizo ari ukwishyira hamwe tukiyubakira umuyoboro w’amazi.”

Simukeka agaragaza ko aya mazi aje gukemura ibibazo byinshi birimo ingendo ndende zakorwaga, umwanda uterwa no gukoresha amazi mabi ndetse n’indwara zaterwaga n’isuku nke.

Uwimana Domitille, umwe mu baturage bo mu Kagari ka Kabarima, na we yemeza ko iki gikorwa cyabafashije cyane. Yagize ati: “Kutagira amazi meza hafi yacu byari ikibazo gikomeye. Twifashishije amasoko ari mu mabanga y’imisozi, dufatanyije n’abaturanyi bacu, twubaka aya mavomero. Ubu kubona amazi ntibikidutwara umwanya munini nk’uko byahoze.”

Abo baturage bagaragaza ko kugira ngo bagere kuri iki gikorwa, bakusanyije amafaranga asaga miliyoni imwe n’ibihumbi 450, bakiyongeraho umuganda bakoze ubwabo, aho bacukuye imiyoboro ndetse banikorera ku mitwe ibikoresho birimo amabuye.

Ibi byasabaga imbaraga nyinshi kuko batuye mu misozi miremire kandi ihanamye, ku buryo imodoka zitapfa kugera aho ibikorwa byakorerwaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aimé François, yashimiye abo baturage ku bw’uruhare bagize mu kwikemurira ibibazo. Yagize ati: “Aba baturage ni intangarugero mu kwishakamo ibisubizo. Ibi bakoze bikwiye kubera abandi urugero, kuko bigaragaza ko ubufatanye bushobora kugera kuri byinshi.”

Yakomeje abasaba gukomeza kurangwa n’isuku, gukoresha neza aya mazi meza begerejwe no kuyabungabunga.

Iyi gahunda y’ubufatanye yagaragaje ko abaturage bashobora kwigira no kwikemurira ibibazo bahura na byo, binyuze mu gukorera hamwe no kugira intego imwe yo kwiteza imbere.

Abaturage bishatsemo ibisubizo bubaka umuyoboro w’amazi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA