Mu Karere ka Gakenke, mu birebana n’imirire, kavuye kuri 33,3% kagera kuri 26% mu gihe cy’imyaka 5 ishize, babifashijwemo n’ubworozi bw’amatungo magufi, by’umwihariko inkoko, kuko amagi yunganiye mu kunoza imirire nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ako Karere.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine yasobanuye ko kuva abaturage bahabwa amatungo magufi n’umushinga PRISM, byahinduye uburyo bw’imibereho, binagira impinduka ku mirire.
Yagize ati: “Umushinga PRISM wafashije abaturage muri gahunda y’Igihugu yo kwikura mu bukene, twanungukiyemo byinshi [….] waje ari igisubizo, ku bworozi bw’amatungo magufi bufasha abaturage kwikura mu bukene vuba, inkoko zitera amagi bigafasha gukura abaturage mu mirire mibi, aho Akarere kavuye ku kigero cya 33,3%, ubu tugeze kuri 26%.”
Umwe mu bari batishoboye borojwe inkoko ahamya ko koko imirire yahindutse, kuko mbere atagiraga ibiryo.
Nkunzwenabake Jean Claude wo mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Kanyanza, mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke yavuze ko mbere yari umuntu ukennye, aza kuzahurwa n’inkoko yahawe na PRISM.
Yagize ati: “Nk’umugenerwabikorwa w’umushinga PRISM wampaye inkoko 10 noroye, zimaze gukura ndazigurisha nkuramo amafaranga y’u Rwanda 105 000, nguza andi 95 000 mu itsinda, nongeraho andi 70 000, mpita mbona inkoko 100.
Za nkoko 100 zarakuze, ziratera nkagurisha, amafaranga nkomeza kuyashyira mu itsinda, mbona izindi 100, nunguka ubumenyi ubu mfite inkoko 380, zampesheje inka. Ubu abana banywa amata, imirire yarahindutse.”
Akomeza asobanura ukuntu ahereye ku nkoko 10 yanashoboye kwigurira ishyamba ry’amafaranga y’u Rwanda 700 000. Kuba akuza imishwi kandi avuga ko byatumye abo muri ako gace borora inkoko ku buryo zaba zirenga 3 000, yaguze igare, anateganya ko mu gihe kiri imbere azagura moto.
Ati: “PRISM yamfashije kugira aho ngera, ngomba kubyaza umusaruro aya mahirwe, niba nari ngeze ku nkoko 380, ngomba kugera ku nkoko 3 000, 4 000, 5 000. Ndizigama ku buryo nzabigeraho.”
Yavuze ko iyo azanye inkoko nka 500, abaturanyi bamugurira ndetse ufite make akamukopa, akazamwishyura kandi anabafasha kuzikurikirana, ku buryo nta mbogamizi bimutera.
Ati: Nta mpungenge ngira ku baba bantwara isoko, kuko nanjye ni ubufasha nahawe n’umushinga PRISM. Ntanga amagi yo gufasha ku irerero. Batwigishije iby’imirire, batwigisha ukuntu umuntu agomba kurya.”
Yasobanuye ko mbere nta byo kurya bagiraga.
Ati: “Mu mirire ntabyo kurya twari dufite, ariko mwabonye ifumbire y’inkoko n’imboga zirimeza umuntu yasoroma akarya, mbere ntitwezaga, ubu kubera ifumbire tureza, tukanasagurira amasoko.”
Umwe mu baturanyi be, yahaye imishwi na we yashimangiye ko ubworozi bwabagezeho kandi ntawucyifuza igi cyangwa inyama.
Yagize ati: “Mbere twabagaho mu buryo butanoze, ntiturye indyo yuzuye, ariko ubu twamaze korora, dufite inkoko, zidufasha kubona amagi, ubundi twavugaga ko amagi ari ay’abazungu.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, buvuga ko ahanini ari icyaro, hakorwa ubuhinzi, ku buryo bwihariye 92,7% ndetse kakaba ari aka mbere mu kugira inkoko nyinshi.


