Gakenke: Yashinze uruganda  rw’isukari y’umwimerere
Amakuru

Gakenke: Yashinze uruganda rw’isukari y’umwimerere

Imvaho Nshya

March 27, 2023

Umuturage witwa Harindintwali Valentin wo mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Kivuruga, yatangije uruganda ruto rutunganya isukari y’umwimerere mu bisheke, ikaba iboneka nta kinyabutabira cyongewemo

Ibikorwamo iyi sukari, ni ibisheke bisanzwe bihingwa mu musozi ya Gakenke no mu bindi bice bitandukanye by’u Rwanda, aho urwo ruganda rwabaye n’isoko y’ifaranga ku bahinga ibisheke baruturiye.

Ubwo bwoko bw’isukari buri mu bugezweho kandi bukunzwe n’abatari bake mu bihugu bitandukanye, kuko igira uburyohe bwihariye kandi ikaba idafite ingaruka nk’iy’izindi sukari zo mu nganda.

Kugira ngo ibisheke bikorwemo iyo sukari RBA yasuye urwo ruganda ivuga ko bibanza kozwa, bigashyirwa mu mashini ibikamuramo umutobe. 

Uwo mutobe utekwa ku bushyuhe bwa Dogere selisiyusi 350 (350°C). Nyuma y’amasaha abiri amazi aba amaze gushiramo yabaye umwuka, hagasigara isukari yonyine iri mu ibara ry’umuhondo. 

Uyu mugabo Harindintwari Valentin avuga ko iyo sukari itagira ingaruka mbi ku buzima. Impuguke mu by’ubuzima zivuga ko iyo sukari igira akamaro kihariye ku barwayi ba Diyabete, ndetse ikagira n’uruhare mu kugabanya ibilo n’umubyibuho ukabije.

Binavugwa kandi ko iyo sukari igira uruhare mu kunganira ubudahangarwa bw’umubiri, gufasha umubiri gukumira indwara zikomeye nka kanseri, kugira uruhu runoze kandi rufite ubuzima, umutima utera neza, ifasha amaso gukora neza, ifasha igogora n’ibindi.

Umwe mu baturage bahawe akazi acanira umutobe w’ibisheke ngo uvemo isukari

Ubu ni ubushakashatsi yashyize mu bikorwa yifashishije Eng. Yves Nikubwayo wize ibinyabutabire akabona n’amahugurwa mu nganda nk’izi mu mahanga.

Mu mwaka umwe Harindintwari Valentin w’imyaka 38 abara ko amaze atangiye umushinga we, yavuye mu bukode ashora imari mu kubaka aho akorera n’ibikoresho byose, bifite agaciro ka miliyoni zisaga 40 z’amafaranga y’u Rwanda, anifuza kongera ingano y’isukari akora ku munsi.

Ku ruganda ahafite abakozi 10 bahoraho, kandi rwabaye n’isoko ry’umusaruro w’abahinzi b’ibisheke basaga 20 biganje mu Mirenge ya Gakenke na Mataba.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aime François, avuga ko ubuyobozi bwiteguye gufatanya na we mu gushakira ibisubizo ibyatuma umushinga w’uyu muturage udatera imbere.

Ikilo cy’iyi sukari Valentin Harindintwari akigurisha amafaranga y’u Rwanda 3000, kikaba ari igiciro kiri hejuru y’isukari isanzwe bitewe n’uko ngo ikiguzi cyo kuyibona na cyo kiri hejuru.

Isukari iboneka nyuma yo gucanira umutobe w’ibisheke

TANGA IGITECYEREZO

  • Mutoni
    March 27, 2023 at 4:48 am Musubize

    isukari nimbi aho yava ikagera ntimukatubeshye

    • Nizeyimana
      March 30, 2023 at 4:23 am Musubize

      Isukari mbi niyo mu nganda naho iriya ni umwimerere wibisheke !Kiko ntabindi binyabutabire byingerwamo ! Keretse niba uburyo ikorwamo batubeshye!

  • REMERA
    March 27, 2023 at 4:59 am Musubize

    Iyi sukaki ni nziza natwe I Rusizi ijya itugeraho. Harindintwali warakoze rwose. Kandi ifunze neza cyane .
    Tuyigura 4000

  • Theophile UWAMAHORO
    March 27, 2023 at 5:16 am Musubize

    Byiza cyane 👍 akomereze aho, made in Rwanda, ntakudohoka

  • Marcel
    March 27, 2023 at 8:37 am Musubize

    Kwihangira imirimo byubshwe.
    Nakomeze ashyigikirwe kgo atazasubira inyuma.
    Kandi ayitembereze mugihugu hose bayimenye.
    Gusa njye nsanzwe nyikoresha ahubwo sinarinzi uyukora.

  • MUGISHA
    March 29, 2023 at 4:19 pm Musubize

    Nishema cyane kumurenge wacu wa kivuruga
    Uwafoye ntagahushye ✍️
    nakomeze yaguke kd yongeremo imbaraga
    yunguke n’abaturage bahabonere akazi🙏

  • Karamage
    February 15, 2024 at 11:48 am Musubize

    Sawa muturangire uko igirura

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA