Nubwo Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bahora bakangurira Abanyarwanda kwirinda ibiyobyabwenge, abaturage bo mu Karere ka Gakenke bakomeje kwibaza impamvu ibi biyobyabwenge bidacika kandi usanga bicururizwa mu midugudu izwi neza.
Hari abemeza ko imbaraga zishyirwa mu kurwanya ababicuruza zidahagije, ndetse ko zimwe mu nzego z’ibanze zagaragaje kunanirwa guhagarika iki kibazo cyangwa gutanga amakuru ku gihe.
Ibi abaturage bo muri Gakenke baribivugira ko aka Karere gakomeje kugaragaramo ibiyobyabwenge bashingiye ko ku wa 11, Ukuboza 2025, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ku bufatanye na Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke, ku makuru yatanzwe n’abaturage bafatiye mu cyuho umugabo wari ufite ibilo 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu ye iherereye mu Mudugudu wa Kamurambo, akagari ka Rutabo, mu Murenge wa Gashenyi.
Abaturage bavuga ko uwo mugabo yari amaze igihe akekwaho guhinga urumogi mu buryo bwihishe, aruhisha hagati mu bigori, ibishyimbo n’amasaka, mu gihe kanyanga yo bivugwa ko yayicuruzaga hashize igihe kirekire mu Mudugudu ndetse no mu bice bitandukanye bya Gakenke.
Umuturanyi we muri Gashenyi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati:“Twagiye tumukeka kera, ariko hari igihe dutanga amakuru ntihagire igikorwa ku rwego rw’inzego z’ibanze.
Iyo ahinze ibishyimbo hagati haba harimo urumogi, kimwe no mu bigori bye ntiwaburamo igiti cy’urumogi kanyanga yo ni ibintu amazemo igihe nyamara biba mutwarasibo na mudugudu babirebera, nifuza ko mu gihe batwaye ucuruza ibiyobyabwenge mu mudugudu na n’uwoyobora akwiye kugira ibyo abazwa”.
Abaturage bavuga ko kuba ibiyobyabwenge bikomeza gukwira mu midugudu biterwa ahanini n’uko hari abayobozi b’inzego z’ibanze, barimo na bamwe ku rwego rwa mutwarasibo, batabasha gutanga amakuru ku gihe cyangwa ntibaharanire guhangana n’ababicuruza.
Umwe mu baturage yagize ati:“Hari abayobozi bumva ko utanga amakuru y’ibiyobyabwenge aba ari kwishora mu bibazo, bityo bakaryumaho. Iyo amakuru adaciye mu nzego uko bikwiye, ni bwo abacuruzi babona umwanya wo gukomeza kwihisha no kwagura ibikorwa byabo bacuruza ibiyobyabwenge, ntibikwiye ko Polisi ari yo iza guhiga ibiyobyabwenge Mudugudu ari aho cyangwa Gitifu w’akagari ndetse na Mutwarasibo.”
Abaturage basaba ko ubufatanye hagati ya Polisi n’inzego z’ibanze bwakongerwa, ndetse n’ubugenzuzi bugahoraho kugira ngo bitazaba abaturage bonyine batanga amakuru mu gihe hari abayobozi batuzuza inshingano zabo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Ignace Ngirabakunzi, yashimye abaturage ku gukomeza gutanga amakuru, anibutsa ko Polisi ihora ikangurira Abanyarwanda bose kumenya ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’ibyaha byinshi bihungabanya umutekano.
Yagize ati:“Uruhare rw’abaturage rufatika muri ibi bikorwa. Iyo ibiyobyabwenge bihari bitera urugomo, ubujura, ubusinzi, ubusambanyi n’ibindi byaha bihungabanya amahoro n’iterambere. Turasaba buri wese gukomeza kudufasha mu gutanga amakuru no kubyirinda mu muryango n’aho atuye hose.”
Kugeza ubu uyu mugabo wafatanywe ibiyobyabwenge nk’uko byavuzwe haruguru harimo kanyanga n’urumogi, ubu afungiye kuri station ya Polisi ya Gakenke kugira ngo ashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rubashe gukurikirana imiterere n’aho ibikorwa bye byajyaga bikwirakwira.
Amategeko y’u Rwanda ateganya ibihano bikarishye ku bakora, abahinga, ababitunda, ababigurisha cyangwa ababibika nk’uko Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 26 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi cyangwa ugurisha ibiyobyabwenge cyangwa imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko aba yakoze icyaha.
Amategeko ahana ibiyobyabwenge y’ibanze n’ibihano :Ibiyobyabwenge bihambaye nk’urumogi, heroin, cocaine n’ibindi.
Uwabihamijwe ashobora guhabwa igifungo kuva ku myaka 20 kugeza ku buzima bwose, ndetse n’ihazabu y’amafaranga hagati ya miliyoni 20 Frw na miliyoni 30 Frw.
Ibiyobyabwenge byoroheje (nka kanyanga n’izindi nzoga zitemewe zitujuje ubuziranenge),Uwabihamijwe ahanishwa igifungo hagati y’imyaka 7 na 10 ndetse n’ihazabu hagati ya miliyoni 5 Frw na miliyoni 10 Frw.
