Gare ya Gakenke igiye kubakwa, abaturage batangiye kubona ingurane 
Amakuru

Gare ya Gakenke igiye kubakwa, abaturage batangiye kubona ingurane 

NGABOYABAHIZI PROTAIS

November 10, 2024

Abagana n’abaturiye Gare ya Gakenke iri ku muhanda Musanze–Kigali, bishimiye ko bagiye kubakirwa Gare ijyanye n’igihe, bakaba bayizeyeho kubahindurira imibereho. 

Banishimira kandi ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwatangiye kubashyikiriza ingurane y’ibikorwa bafite ahagiye kubakwa gare igezweho. 

Byakunze kuvugwa ko ibura rya Gare mu Karere ka Gakenke ryari rihangayikishije abagenzi, abatwara ibinyabiziga n’abaturage muri rusange. 

Umwe mu batwara moto muri Gakenke  Sezizirahiga Alphonse, yagize ati: “Iyo ndebye mu Turere twose ni twe tutagira gare ifatika nyamara dutanga imisoro.  Iyi gare nimara kuzura izatanga akazi kuri benshi kuko ibinyabiziga bizaba bikorera ahisanzuye, ikindi tuzaba dutandukanye n’ivumbi kuri twe n’abacururizaga hafi yayo.”

Dushime, umwe baturiye aho iyi gare igiye kubakwa kandi akaba yarabariwe imitungo ye, yagize ati: “Iki gikorwa cyo kubatwubakira gare ni ingirakamaro kuko ibi bizatuma Akarere kacu karushaho kumenyekana. Abafite ibinyabiziga ntibazongera kubyigana kandi nkatwe babariye imitungo tugiye kubaka izindi nzu tuzabyaza umusaruro”.

Umwe mu bacururiza imbere ya Gare ya Gakenke Uwamahoro Jeannette, na we yagize  ati: “Nkanjye urabona ko nacuruzaga ibiribwa n’ibinyobwa byiganjemo icyayi,  amata n’imigati , twahoraga twigengeseye ngo ibiribwa bitandura kubera ivumbi. 

Yongeraho ko nibamara gushyira kaburimbo muri iyi gare ikanagurwa, bazarushaho kuryoherwa no gukorera ahasukuye. 

Yongeraho ko biteze byinshi kuri iyi gare imaze kuzura birimo no koroshya imigenderanire y’Akarere n’ibindi bice by’Igihugu. 

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Niyonsenga Aimé François, atangaza ko impamvu imirimo yo kubaka gare yatinze ari uko batari bafite ubutaka buhagije bwo kuyubakaho

Yagize ati: “Ubu Akarere ni ko karimo gushaka ikibanza cyo kubakamo gare, bikaba biteganyijwe ko kazishyura ingurane ya miliyoni 209 n’ibihumbi 821 by’amafaranga y’u Rwanda. Kugeza ubu hamaze kwishyurwaho amafaranga asaga miyoni 95.”

Niyonsenga akomeza avuga ko n’andi mafaranga asigaye y’ingurane Akarere karimo kuyashaka byihuse, ari na ho abwira abatarabona ingurane gutegereza bihanganye mu gihe cya vuba. 

Ku bijyanye n’ingengo y’imari izagenda mu kubaka iriya gare, Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko icya mbere byari ukubanza ingurane ibindi bikazatangazwa nyuma.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA