Gasabo: Abarangije mu ishuri rya ‘Kiriza Light School’ bishimiye gukomereza mu yisumbuye
Uburezi

Gasabo: Abarangije mu ishuri rya ‘Kiriza Light School’ bishimiye gukomereza mu yisumbuye

KAYITARE JEAN PAUL

July 1, 2024

Ishuri ‘Kiriza Light School’ riherereye mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, rimaze imyaka Irindwi ryigwaho n’abana 300, muri abo, 24 barangije umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza n’abandi 25 barangije mu cyiciro cy’inshuke.

Abarangije amashuri abanza bavuga ko bishimiye ubumenyi n’ikinyabupfura bavanye muri iri shuri kuko bizabafasha aho bazakomereza amashuri yimbuye kandi ko bizeye ko bazatsinda ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza.

Babigarutseho ku Cyumweru tariki 30 Kameza 2024, mu birori byitabiriwe n’ababyeyi barerera muri Kiriza Light School, inshuti z’ishuri ndetse n’inzego z’ibanze.

Ubuyobozi bw’ishuri bwabwiye Imvaho Nshya ko abiga mu mashuri y’inshuke ari 93 abandi ari abo mu mashuri abanza.

Twizere Sandra Teta wiga kuri Kiriza Lght School mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, yavuze ko yishimiye kurangiza amashuri abanza akaba agiye kujya mu mashuri yisumbuye.

Ati: “Ndimo kumva nishimye cyane ku rwego rwo hejuru kuko kurangiza amashuri abanza ni ibintu biba bigoye.”

Avuga ko amashuri y’incuke yayatangiriye muri Kiriza Light School atsinda cyane kandi n’ubu agitsinda bityo akaba yizeye ko n’ikizamini cya Leta azagitsinda.

Mu nzozi ze yumva azaba umwarimu.

Habimana Manzi Artule avuga ko yigishijwe ikinyabupfura n’uburezi bufite ireme ikindi ngo bagirwa inama z’uko bakwifata mu buzima bisanzwe.

Yishimiye kuzakomereza amasomo mu mashuri yisumbuye.

Yagize ati: “Ndumva nishimye cyane kuko amashuri abanza aravuna cyane.”

Amizero Peace na we urangije umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza muri Kiriza Light School, avuga ko yishimiye kurangiza na bagenzi be kuko ishuri ryabo ari ryo mfura z’ikigo.

Ahamya ko guhera mu mwaka wa mbere abarezi n’ubuyobozi bw’ishuri babitagaho.

Agira ati: “Mpakuye ubumenyi bwinshi kuko n’abarezi bacu ntabwo bahwema kutugira inama, batwigisha ikinyabupfura, kubaha n’indangagaciro.”

Bizimana Jean Bosco, uhagarariye ababyeyi barerera mu kigo cya Kiriza Light School, avuga ko kwigisha abana bisaba ubwuzuzunye hagati y’abarezi n’ababyeyi.

Ati: “Ababyeyi dufite inshingano zo kwishyura amafaranga y’ishuri no gufasha abana gukora imikoro bahawe ku ishuri ku gihe, ishuri rikabaturerera.”

Abana barererwa muri Kiriza Light School bigishwa kugira imyitwarire myiza ikindi ngo ku myigire bari ku rwego rwiza.

Ati: “Iyo uganiriye na bo, ibyo biga, mu kuvuga, uko bafatwa byose ubona bafashwe neza cyane.”

Ababyeyi bagenzi be abasaba kuba hafi y’abana mu gihe cy’ibiruhuko birebire, bakabiyigishiriza ubwabo cyangwa bakabashakira abandi barimu babafasha kugira ngo ubumenyi bafite bukomeze.

Mutiganda Jean de la Croix, Watangije ishuri ‘Kiriza Light School’, avuga ko buri mwaka bakora ibirori byo guherekeza abana barangije icyiciro cy’amashuri y’inshuke.

Umwihariko w’uyu mwaka nuko n’imfura z’ikigo zarangije umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, ikindi nuko ari bwo bazakora ikizamini cya Leta kibinjiza mu mashuri yisumbuye.

Yahamirije Imvaho Nshya ko ishuri ryatangiye rihuza abana yabonaga ko bashobora kuzaba abo ku muhanda, ubuyobozi bumusaba kubaka ishuri, Kiriza Light School itangira ityo.

Yavuze ko abanyeshuri bahawe ibikwiye, akizera ko ishuri rizatsinda neza rikaza mu mashuri ya Mbere ku rwego rw’igihugu.

Icyerekezo cy’ishuri ni ugutangiza amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro.

Ati: “Turasenga Imana ngo niba bishoboka umwaka utaha tuzatangize icyiciro cy’ubumenyi ngiro cyane cyane dufashe ubuzima bw’abaturage batuye hano kuko hari abana benshi b’urubyiruko bavuka mu muryango itifashije.

Nk’abana b’abangavu baterewe inda iwabo, nagize igitekerezo cy’uko umwaka utaha twazatangiza icyiciro cya TVET wenda nk’amasomo y’igihe cy’amezi 6, tugahera ku isomo ryo kwiga kudoda kugira ngo babone uko biteza imbere kandi tuzabikora.”

Yavuze ko abo bana b’abakobwa bazigira ubuntu kuko ngo nta kiguzi babona cyo kwiyishyurira ishuri.

Mu rwego rwo gufatanya na Leta mu guteza imbere imibereho y’abatishoboye, ubuyobozi bw’ishuri Kiriza Light School, bufite abana 48 bo mu miryango itishoboye bwasanze bakwiye kwiga batishyura amafaranga y’ishuri.

Mutiganda Jean de la Croix, Umuyobozi wa Kiriza Light School akaba ari na we nyiraryo

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA