Bamwe mu bari bashakanye batarasezeranye mu buryo bw’amategeko, by’umwihariko abo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, barashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo gusezeranya imiryango imaze igihe ibana muri ubwo buryo.
Byagarutsweho ku Kabiri tariki ya 25 Ugushyingo 2025 ubwo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, ubuyobozi bwaseranyaga mu mategeko imiryango 24 yari imaze igihe ibana itarasezeranye.
Ni igikorwa cyahuriranye no gutangizwaga ku mugaragaro iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu.
Ni gahunda abaturage bishimiye bavuga ko gusezerano imbere y’amategeko bigiye kubafasha kubana mu mahoro no kugira ishema mu muryango nyarwanda.
Hakizimana Evariste na Nirere Adelphine, bari bamaze imyaka 29 babana batarasezeranye, bakaba basezeranye.
Nyuma yo gusezerana, bagaragaje ibyishimo n’umunezero, bavuga ko bibongereye agaciro.
Hakizimana ati ” Uyu munsi ni uw’ibyishimo, nabaga mfite ipfunwe kuko nabanaga n’umugore tutasezeranye, najya kwaka icyangombwa bakavuga ngo uri ingaragu, bakangereranya n’abana mbyaye.
Byanteraga ipfunwe kuko nanjye mfite abana b’abasore, ni ibyishimo kuri njye n’umugore wanjye.”
Ibi kandi abihurizaho n’umugore we Nirere Adelphine uvuga ko ubu ari bwo yiyumva nk’umugore kurusha ikindi gihe cyose yabayeho.
Ati: “Kuba ntari narasezeranye byatumaga numva ko nubwo dufite imitungo nta ruhare nyifiteho, ariko uyu munsi ndishimye kuko ubu ndumva ndi umugore wahawe agaciro.”
Akomeza avuga ko yahoraga afite ubwoba ko imyaka bari bamaze bashakisha ibyatunga umuryango wabo, ko isaha n’isaha haza undi mugore akaba ari we uyijyamo.
Ati: “Ariko ubu ndatekanye tugiye gushyira hamwe turushaho kwiteza imbere.”
Mukagatare Syberia na Ndabamenye Venuste, na bo bari bamaze imyaka 9 babana batarasezeranye imbere y’amategeko , bavuga ko bashimira Leta yashyizeho gahunda yo gusezeranya abasanzwe babana batarasezeraniye imbere mategeko, kuko bari kuzarinda bapfa bubatse umuryango udafite agaciro.
Bati : “Turashimira Leta y’u Rwanda yazanye iyi gahunda, nk’ubu twari kuzapfa nta gaciro tugize nk’umuryango wemewe n’amategeko kuko twishyingiye.”
Iyi miryango ivuga ko kuba bari babanye neza nta bibazo bafitanye bitari bihagije, kuko baterwaga ipfunwe n’uko nta yindi miryango bashoboraga kugira inama, gusezerana bikaba bitumye barushaho kwigirira icyizere bakazanakigirirwa aho batuye.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imibereho y’Abaturage, Urujeni Martine, yasabye abasezeranye guharanira kubaka umuryango uzira ihohotera.
Ati : “Insanganyamatsiko dufite uyu mwaka iravuga ngo ‘Twubake umuryango uzira ihohotera’. Aya magambo atwibutsa ko umuryango ari umusingi w’ubuzima, ni ho tuvukira, turererwa ndetse ni na ryo shingiro ry’Igihugu cyacu n’umudendezo wacu, kuko ibyo dukora byose biwushingiyeho.”
Turasaba abaturage by’umwuhariko abageni bacu twashyingiye uyu munsi, kutihanganira kubona ihohotera iryo ari ryo ryose rikorwa, waba urikorerwa cyangwa urikorera undi.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Batamuriza Mireille, yibukije abitabiriye ubwo bukangurambaga ko bakwiye kuzirikana ko ihohotera rishingiye ku gitsina ari icyaha gihanwa n’amategeko, no kwirinda icyazatuma bagwa mu mutego w’icuruzwa ry’abantu.
Ubwo bukangurambaga bwatangijwe na MIGEPROF, ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo, bikaba biteganyijwe ko muri iyo minsi 16, hazatangwamo ibiganiro bitandukanye bizafasha abaturage gusobanukirwa uko babungabunga imiryango n’ibijyanye n’ibyaha bishingiye ku icuruzwa ry’abantu.




