Gasabo: Inzu yahiriyemo Umuryango w’abantu bane
Ubuzima

Gasabo: Inzu yahiriyemo Umuryango w’abantu bane

KAYITARE JEAN PAUL

January 26, 2024

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Murindi I mu Kagari ka Cyaruzinge mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, inkongi yibasiye inzu abari bayirimo bapfiramo.

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’Umurenge wa Ndera avuga ko inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro ihiramo umugabo n’umugore we n’abana babo babiri.   

Hari abavuga ko inzu ishobora kuba yatwitswe n’umugabo biturutse ku makimbirane yari muri uyu muryango.

Imvaho Nshya iracyagerageza kuvugana n’inzego za Polisi mu Mujyi wa Kigali.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA