Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko ibiza byatewe n’imvura yaguye kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare, yateje inkangu mu Karere ka Gasabo yahitanye ubuzima bw’Umupolisi Mukuru wari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Uwasize ubuzima muri ibyo biza ni CSP (Rtd) Kamanzi Richard w’imyaka 57 y’amavuko, ubwo urukuta rufata ubutaka rwasenyukiraga ku nzu ye mu Kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.
Ibyo biza byabaye ahagana saa saba z’amanywa yo kuri iki Cyumweru mu Mudugudu wa Rindiro nyuma y’uko amazi yavaga mu rugo rw’umuturanyi utuye haruguru ye yacengeraga icyo gikuta cyari cyubakanywe n’urupangu, bikarangira kigwiriye inzu ye.
Bivugwa ko icyo gikuta cyahise kigwira icyumba CSP (Rtd) Kamanzi yari aryamyemo arimo kuruhuka.
CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yemereje amakuru y’ibyo byago byatwaye ubuzima bwa CSP (Rtd) Kamanzi.
Yagize ati: “Dufashe mu mugongo umuryango we ku bwo kubura umuntu. Icy’ibanze twahereyeho ni ukubashakira icumbi kubera ko inzu babagamo yasenyutse.”
Yasabye abaturage kujya bigengesera mu bihe by’imvura, anabasaba kujya bafata cyangwa bayobora neza amazi yo mu ngo zabo mu gukumira ibyago bishobora guterwa n’imvura y’impangukano.
CIP Gahonzire yakebuye kandi abagenda mu mvura, abugama munsi y’ibiti cyangwa abafunga imiyoboro y’amazi, asaba n’ababyeyi kujya baba hafi abana babo by’umwihariko mu bihe by’imvura.
Kugeza ubu amakuru dukesha TNT agaragaza ko umubiri wa Nyakwigendera wamaze kujyanwa mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare, mu gihe umuryango wo urimo gutegurirwa kwimurwa ahandi hantu.