Gasogi United yasinyishije Rutahizamu w’Umunya Senegal
Siporo

Gasogi United yasinyishije Rutahizamu w’Umunya Senegal

SHEMA IVAN

January 6, 2025

Gasogi United yatangaje ko yasinyishije Rutahizamu w’Umunya Senegal Alioune Mbaye amasezerano y’amezi atandatu.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Mutarama 2025, Gasogi United yemeje ko yasinyishije uyu Rutahizamu.

Uwo musore w’imyaka 22 yakiniye amakipe atandukanye arimo Club Africain yo muri Tunisia na FCOS Koenigshoffen yo mu cyiciro cya gatatu mu Bufaransa.

Gasogi United yari ifite ikibazo cya Rutahizamu kuko yinjije ibitego 16 yinjizwa 15 mu mikino ibanza ya Shampiyona.

Gasogi United yasoje igice cy’ibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 20.

Mu mikino yo kwishyura ya shampiyona Gasogi United izatangira yakirwa na Marines kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu ku wa 19 Mutarama 2025.

Alioune Mbaye yitezweho kuziba icyuho cy’ibitego bike muri Gasogi United
Alioune Mbaye yasinyiye Gasogi United imyaka ibiri
Alioune Mbaye yanyuze muri Club Africain yo muri Tunisia

TANGA IGITECYEREZO

  • Father
    January 6, 2025 at 3:43 pm Musubize

    Kenisi avuzeko uyurutahizamu arenze FALL NGAGNE yaba yibeshye.

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA