Gasogi United FC yamaze gutangaza ko yatandukanye n’abakinnyi bayo batatu barimo Mbirizi Eric, Ngono Guy Hervé ndetse na Henock Yao.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi 2024, ni bwo Gasogi United yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo yerekana ko itazakomezanya na bamwe mu bakinnyi bayo.
Muri abo harimo Mbirizi Eric wageze mu Rwanda agiye muri Rayon Sports gusa bikaza kuba ikibazo ubwo yagiraga imvune igatuma atayibonamo imikino myinshi ahitamo gushaka indi.
Muri Kamena 2023, Gasogi United yamusamiye afatanya nayo mu mwaka ushize w’imikino by’umwihariko mu kibuga hagati.
Uyu mukinnyi ukomoka i Burundi ntabwo azakomeza gukinira iyi kipe.
Undi ni Eloundou Ngono Fernand Hervé Guy wakiniraga Union Douala yo muri Cameroun ariko nyuma yo gukora igerageza muri Gasogi United FC ahabwa amasezerano kuva mu 2022.
Uyu mukinnyi ni we wafashije Gasogi United gutsinda Etincelles igitego kimwe 1-0 mu mukino wafunze umwaka w’imikino wa Gasogi United
Ikipe kandi yasezereye myugariro Henock Yao wari mu bakinnyi bitabazwaga n’umutoza Alain Kirasa cyane ko yanatsinze igitego cyamufashije guhangana na Police FC mu Gikombe cy’Amahoro.
Gasogi United yasoje umwaka w’imikino wa 2023-2024 ku mwanya wa cyenda n’amanota 36, inagera ku mwanya wa kane mu Gikombe cy’Amahoro.