Gasogi United yatsinze APR FC mu Gikombe cy’Amahoro (Amafoto)
Amakuru

Gasogi United yatsinze APR FC mu Gikombe cy’Amahoro (Amafoto)

SHEMA IVAN

March 11, 2026

Gasogi United yatsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Kigali Pele Stadium mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Werurwe 2026.

Gasogi United yageze muri iki cyiciro isezereye Musanze FC mu gihe APR FC yakuyemo Kiyovu Sports.

Yari inshuro ya gatatu yikurikiranya amakipe yombi ahuriye muri ¼ cy’irangiza aho mu 2025, APR FC yasezereye Gasogi United nyuma yo kunganya ubusa ku busa, iyikuramo ku giteranyo cy’igitego 1-0.

Ni mu gihe mu 2024 Gasogi United yasezereye APR FC iyitsinze penaliti 4-3, nyuma kunganya ubusa ku busa mu mikino yombi.

Umukino w’uyu munsi watangiye ukinirwa cyane mu kibuga hagati, amakipe yombi agerageza gusatirana ashaka kurema uburyo bwo gutsinda igitego.

Mu minota 25, APR FC yongereye imbaraga isatira cyane izamu rya Gasogi United harimo umupira watewe na William Togui arobye umunyezamu Ndagijimana Leandre, awushyira muri koruneri, itagize itanga.

Mu minota 35, Gasogi United yongereye imbaraga isatira izamu rya APR FC harimo umupira Ndikumana Danny yananiwe kubyaza umusaruro asigaranye n’umunyezamu Hakiziamana Adolphe wasohotse, awutera hanze.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Ikipe y’Ingabo yagarukanye mu igice cya kabiri ishaka igitego harimo uburyo Djibril Ouattara yananiwe gutsinda arebana n’umunyezamu Ndagijimana Leandre, umupira Kazindu Bahati Guy awukuramo.

Mu minota 65, Gasogi United yasubiranye imbaraga yongera gusatira izamu rya APR FC harimo umupira watewe na Hakim Hamiss, awushyira muri koruneri n’umunyezamu Hakizamana Adolphe.

Ku munota wa 68’ Umutoza wa APR FC yakoze impinduka ebyiri Denis Omedi na Hakim Kiwanuka basimbura Mugisha Gilbert na Memel Dao.

Izi mpinduka zafashije iyi kipe kongera imbaraga mu busatirizi ariko abakinnyi bakananirwa kubyaza umusaruro uburyo babonaga.

Ku munota wa 75’ Gasogi United yatsinze igitego cyatsinzwe na Niyigena Ebenezer ku mupira yahawe na Ndikumana Danny.

Iyi kipe yakomeje gukina neza ishaka igitego cya kabiri harimo ishoti rikomeye ryatewe na Hakim Hamiss, umupira umunyezamu Hakizimana Adolphe awushyira muri koruneri.

Iminota 10 ya nyuma yihariwe na APR FC yasatiraga mu buryo bukomeye ishaka igitego cyo kwishyura, ariko abakinnyi bayo bananirwa kubyaza umusaruro amahirwe babonaga imbere y’izamu.

Umukino warangiye Gasogi United itsinze APR FC igitego 1-0 mu mikino ubanza w’Igikombe cy’Amahoro.

Iyi ntsinzi yabaye iya mbere Gasogi United ibonye imbere ya APR FC mu mukino w’amarushanwa kuva yashingwa mu 2018.

Umukino wo kwishyura uzaba mu cyumweru gitaha.

Indi mikino yabaye uyu munsi, AS Kigali yanganyije na Gorilla FC 0-0 naho Bugesera FC itsinda Etincelles igitego 1-0.

Igitego cya Niyigena Ebenezer cyafashije Gasogi United gutsinda APR FC mu Gikombe cy’Amahoro
Muderi Akbar wagize umukino mwiza atera umupira n’umutwe
Djibril Ouattara yagowe no kwibona muri uyu mukino
Abakinnyi ba Gasogi United bishimira igitego

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA