Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibijyanye n’Isanzure (Rwanda Space Agency ‘RSA’) Gaspard Twagirayezu, yagizwe Visi Perezida w’Ihuriro Mpuzamahanga Rirengera Isanzure (International Astronautical Federation/ IAF).
Twagirayezu yaherewe izo nshingano mu Nama Mpuzamahanga y’Abahanga mu by’Isanzure irimo kubera i Sydney muri Australia kuva tariki ya 29 Nzeri ikazageza ku ya 3 Ukwakira 2025.
Ni inama ihuriza hamwe abantu basaga 6000 buri mwaka, ikaba igaruka ku nsanganyamatsiko zose zirebana n’isanzure, aho buri wese asubirana mu gihugu cye amakuru agezweho mu burezi n’inganda zijyanye n’iby’isanzure.
Nanone kandi abitabira bagira amahirwe yo kungurana ibitekerezo no gutangiza ubufatanye bushya hagati y’inzego z’ibihugu.
IAF itegura iyo nama, ni urwego rwashinzwe mu mwaka wa 1951, uyu munsi rukaba ruza imbere mu gukora ubuvugizi ku birebana n’isanzure, kuko uhuriza hamwe ibigo by’ubushakashatsi, za kaminuza, imiryango y’abanyamwuga mu by’isanzure n’abandi batanga umusanzu wabo mu kwimakaza ubutwererane mu by’isanzure ku rwego mpuzamahanga.
Iryo huriro ririmo kwizihiza isabukuru y’imyaka 74, ryatangiranye n’Imiryango inyuranye ikomoka mu bihugu 10 ari byo u Bufaransa, u Bwongereza, Argentina, Austria, u Budage, u Butaliyani, Esipanye, Suwede, u Busuwisi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).
Uyu munsi, u Rwanda na rwo ruri mu bihugu byinjiye muri iryo huriro mu gihe rukomeje gushyira imbere kubyaza umusaruro isanzure ku bufatanye n’amahanga.
U Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika byashyize umukono ku masezerano ya Artemis amaze gusinywa n’ibihugu 23 byashyizeho amabwiriza no kubyaza umusaruro isanzure n’iterambere ry’ubukungu rishingiye ku yindi mibumbe.
Ikigo RSA na cyo cyashinzwe mu mwaka wa 2020, kigamije kugenzura no guhuza ibikorwa byose bikorerwa mu isanzure mu Gihugu, ari na ko hahangwa ikirere cyoroshya iterambere ry’inganda no kwihangira imirimo, guhanga udushya dukenewe mu ruhando mpuzamahanga no ku isoko ry’imbere mu Gihugu.
Kugeza ubu u Rwanda rumaze kohereza mu isanzure icyogajuru kimwe cyitwa RwaSat-1 ku bufatanye n’u Buyapani, ndetse biteganyijwe ko rushobora gusinyana amasezerano nk’ayo na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu bihe biri imbere.
U Rwanda rwatangiye kohereza ibindi byogajuru byinshi mu isanzure hagamijwe koroshya iterambere ry’Igihugu mu bijyanye umutekano, imibereho myiza n’ubukungu bwubakwa hashingiwe ku makuru yizewe.