Gatsibo: Abahinga ikawa biteguye kongera umusaruro wari wagabanyutse
Amakuru

Gatsibo: Abahinga ikawa biteguye kongera umusaruro wari wagabanyutse

HITIMANA SERVAND

August 12, 2024

Abahinzi b’ikawa bo mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, batangaje ko biteguye kongera umusaruro w’ikawa wari wagabanyutse mu bihe byashize. 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burabasaba gutangira gutegura ikawa zabo bakazikorera amasuku mbere y’uko zitangira kuzana uruyange bikazatuma umusaruro wiyongera.

Kuri ubu, hirya no hino mu Murenge wa Muhura imirima y’ikawa yarahunduye , iki kikaba ari cyo gihe cyo kuzitaho no kuzitegura kugira ngo zizatange umusaruro mu gihembwe gitaha.

Inzego zishinzwe ubuhinzi ziratanga inama ku bahinzi, mu gihe igihembwe gishize bagize umusaruro utari mwiza waturutse ku kuba ikawa zareze imburagihe ndetse hakava n’izuba ryinshi.

Kuri ubu bivugwa ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo havanweho imbogamizi izo ari zo zose zatuma bongera kugwa mu gihombo.

Mu bisabwa abahinzi harimo gutangira kare bagatunganya imirima y’ikawa zabo, harimo kuzikuraho ibisambo no kuzisasira nkuko byagarutsweho na Bizimana Tharscisse ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Muhura. 

Agira ati: ”Igihe turimo abahinzi basabwa kuzirikana ko ari bwo utegura umusaruro uzabona mu gihembwe cy’ihinga gitaha. Tubasaba kwita ku ikawa bakazisasira, ndetse bagaca n’imiyoboro y‘amazi aho biri ngombwa. Ikindi ni uko bagomba kwibuka ko mu igihe cyo gushyiraho ifumbire ya mbere batagomba gukererwa kugira ngo dukomeze guhangana n’ibyonnyi n’ibindi byadindiza umuusaruro.”

Akomeza avuga ko ibindi biri kwitabwaho ari ugukurkirana abateguye ingemwe kugira ngo abifuza gutera ikawa nshya batazayibura.

Bamwe mu bahinzi baganiriye n’Imvaho Nshya bavuga ko imirimo bayihariye gutegura imirima yabo gushaka isaso ndetse no kwitegura ifumbire bazashyiraho mu kwezi k’Ukwakira.

Rurangwa Diedonne yagize ati: ”Ubushize twagize igihe kitari cyiza bituma tutabona umusaruro twari dusanzwe tweza ariko ubu, hamwe n’inama tugirwa n’abagoronome batuba hafi kenshi, turakora ibishoboka ku buryo tuzagarukana umusaruro twabonaga. Ubu ikawa turi kuzisasira ariko tunatunganya imirima ahazaterwa izindi njyashya hagamijwe kongera umubare w’ibiti by’ikawa biboneka muri uyu Murenge wacu.”

Abaturage b’Umurenge wa Muhura bavuga ko iki gihingwa cya kawa kiri mu bibinjiriza amafaranga menshi, ari yo mpamvu bakora ibishoboka byose mu kuyitaho.

Igihingwa cya kawa ni kimwe mu bihabwa nkunganire y’ifumbire itangwa na Leta, aho bahabwa ingana na 47% by’ibiti by’ikawa umuhinzi afite. Ni ukuvuga ko umuhinzi ufite ibiti bya Kawa ijana ahabwa ifumbire ishyirwa ku biti 47 hakurikijwe igipimo giteganywa n’inzobere mu buhinzi.

Ubuyobozi bw’uyu Murenge buvuga ko igihembwe gishize babonye umusaruro w’ibilo 428.000 wakiriwe n’inganda z’i Muhura ariko ngo hakaba hari n’iba yagurushijwe hanze y’Umurenge.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA