Gatsibo: Abakoresha igishanga cya Ntende barashimira ubwiherero bubarinda Bilaliziyoze
Amakuru

Gatsibo: Abakoresha igishanga cya Ntende barashimira ubwiherero bubarinda Bilaliziyoze

MICOMYIZA Fidele

January 28, 2026

Abakoresha igishanga cya Ntende gihuza Umurenge wa Rugarika na Gitoki barashimira ubuyobozi bwabigishije ndetse bukabubakira ubwiherero mu kubarinda indwara y’inzoka zo mu nda izwi nka Bilaliziyoze.

Abahinzi bakoresha icyo gishanga bemeza ko ubwiherero bubakiwe bwabafashije kwirinda umwanda uterwa no kwiherera ku gasozi bigatuma amazi y’igishanga yibasirwa n’umwanda uteza ibyago byinshi birimo n’indwara ya Bilariziyoze.

Abavuganye n’Imvaho Nshya bavuze ubwiherero bwubatswe ku nkengero z’igishanga byagabanyije abitumaga ku gasozi bakaba baba intandaro yo gukwirakwiza inzoka zo mu nda.

Uzayisenga Jeannette ahinga umuceri mu gishanga cya Ntende, yavuze ko ubwiherero bwubatswe ku nkengero z’iki gishanga bwabafashije mu kwirinda indwara ziterwa n’umwanda harimo n’iya Bilaliziyoze.

Yagize ati: “Aka kazi dukora karagoye, bidusaba kuba turimo hano umwanya munini, iyo wakeneraga kwiherera hari ubwo kujya murugo habaga kandi abantu bose ntibakwihangana kimwe, ariko nyuma yuko ubwiherero bwubatswe hano hafi ku mbuga igisubizo cyari kibonetse.”

Mugenzi we Kwihangana Sadi, na we yavuze ko mbere y’ubu bwiherero hari abashoboraga gukoresha ubw’abaturanyi nubwo hari n’abacikwaga bakiherera mu mirima ihegereye imvura yagwa ikamanukana umwanda mu gishanga.

Ndorayabo Wilson, ushinzwe ibijyanye n’ubuhinzi muri Koperative COPRORIZ NTENDE ikorera muri iki gishanga cya Ntende, yavuze ko nyuma yo gusobanukirwa iyi ndwara ya Bilaliziyoze bafashe ingamba zo kuyirwanya bahereye ku kugirira isuku.

Yavuze ko ku bijyanye n’isuku abayanyamuryango bageze kuri 80% naho ibijyanye n’ubwiherero bwo mu ngo bakaba bageze kuri 70%.

Yagize ati: “Dufite abanyamuryango 3 762 bakorera ku buso bungana na hegitari 600, aho dufite ubwiherero 128, ibiyanye n’amasuku rero dukora umuganda rusange inshuro 2 mu cyumweru, ndetse twashyizeho abantu 4 bahoraho bashinzwe gusukura ubwiherero.”

Yavuze kandi ko kubufatanye n’inzego zibishinzwe bashaka kongera ubwiherero bukaba byibura bumwe muri metero 500 mu rwego rwo kurinda abahinzi kugenda urugendo rurerure.

Hitiyaremye Nathan, Umukozi wa RBC mu gashami gashinzwe kurwanya indwara zititaweho, yavuze ko indwara ya bilaliziyoze ihangayikishije cyane ndetse ikwiriye kurwanywa cyane.

Yagize ati: “Indwara ya Bilaliziyoze ikwiriye guhagurukirwa cyane kuko nibura buri mwaka yica abasaga ibiihumbi 200 ndetse nyuma ya Malaria ari yo yica abantu benshi ku Isi.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard, yavuze ko ubukangurambaga bwibanze cyane ku bakoresha ibishanga, kuko aribo bafite ibyago byinshi byo kwandura iyi ndwara.

Yagize ati: “Ubu ubukangurambaga rero bwari ubwo kubasobanurira iyo ndwara iyo ari yo, uko yandura, uko yakwirindwa ku buryo hagize n’uyirwara yahita yihutira kwa muganga.”

Yavuze kandi ko ubu bukangurambaga bwibanze cyane ku bahinga umuceri kuko ari bo bakoresha igishanga cyane ndetse bafite n’amahirwe menshi yo kwandura indwara ziterwa n’umwanda harimo na Bilaliziyoze.

Imibare y’Ishami ry’Umurango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) yerekana ko indwara ya Bilaliziyoze, ivutsa ubuzima abasaga ibihumbi 200 ku mwaka ku Isi, mu gihe muri Afurika yahitanye abasaga ibihumbi 11 mu mwaka wa 2021.

ABaturage bishimiye ko bubakiwe ubwihererero mu nkengero z’igishanga cya Ntende gihuza Imirenge ibiri

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA