Gatsibo: Abantu babiri bishwe n’impanuka mbere ya Tour du Rwanda
Amakuru

Gatsibo: Abantu babiri bishwe n’impanuka mbere ya Tour du Rwanda

SHEMA IVAN

February 22, 2026

Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwatangaje ko ku munsi wa mbere w’irushanwa rya Tour du Rwanda 2026, habaye impanuka yaguyemo abantu babiri abandi batandatu barakomereka.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare 2026, ni bwo isiganwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda ryatangiye gukinwa, agace ka mbere kahagurukiye mu Rukomo mu Karere ka Gicumbi berekeza mu Karere ka Rwamagana

Mbere y’uko abakinnyi bahaguruka, habanje imodoka zirimo ibigo byamamaza muri iri siganwa, ariko zigeze mu Karere ka Gatsibo, i Gabiro, imwe muri zo irenga umuhanda igonga abafana bari ku muhanda.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare, Ndayishimiye Samson, yasabye abari i Rwamagana gufata umwanya wo kwibuka abaguye muri iyo mpanuka.

Mu Butumwa yanyujije ku rukuta rwe x, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yihanganishije imiryango yabuze ababo n’abakomeretse abifuriza gukira vuba.

Ati: “Iki ni igihe kibabaje cyane kuri Tour du Rwanda. Ibitekerezo byacu n’amasengesho biri ku miryango y’ababuze ababo, kandi twifurije abakomeretse gukira vuba.

Yongeho ati: “Iyi mpanuka itwibutsa akamaro ko kwitwararika no kubahiriza amategeko y’umutekano wo mu muhanda. Twese dukwiye guhora turi maso, haba dutwaye ibinyabiziga cyangwa dushyigikiye abakinnyi ku muhanda mu gihe cy’isiganwa.”

Umunya Isiraheli Itamar Einhorn w’imyaka 28 ukinira ikipe ya NSN ni wegukanye aka gace ka mbere nyuma yo kurusha abandi imbaraga agera ku murongo ari imbere.

Imvura yari nyinshi mu bice bigize Intara y’Iburasirazuba kuri iki Cyumweru

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA