Abaturage bo mu Murenge wa Muhura bajujubijwe n’abajura barara bahanganye na bo, batakambiye Polisi y’u Rwanda ngo ibatabare kuko icyo kibazo kimaze gufata indi ntera.
Abavuganye n’Imvaho Nshya, bagaragaje ko mu ijoro batakigoheka ndetse no ku manywa y’ihangu abo bajuru ntibagitinya gurobora inzu z’abaturage bahugiye mu mirimo yabo.
Bavuga ko hibwa ibintu byose yaba imyaka, ibikoresho byo mu nzu ndetse n’amatungo.
Rutayisire Jervain agira ati: “Ubujura buri inaha ntibutuma duhumeka, baza nijoro bagapfumura inzu. Dore ejobundi bibye moto y’umuturanyi bamusanze mu nzu ku bw’amahirwe turatabara ifatirwa i Gicumbi abajura barayita kuko babonaga batangatanzwe.”
Yakomeje ahishura ko aba bajura bigabyemo amatsinda akorana mu buryo butangaje, kuko bashobora kwiba mu ngo nyinshi mu gihe kimwe bagatwara ibikoresho byo mu nzu, imyaka ndetse n’amatungo.
Nyirasafari Venansiya we avuga ko abaturage bamwe na bamwe basigaye basibya abana ku ishuri kugira ngo basigare bacunze ingo zabo mu gihe bagiye mu mirimo kuko baba batizeye ko igihe bagiye batari busange babacucuye.
Ati: “Ati iyo nta muntu uri mu rugo baraza bakiba ku manywa y’ihangu. Uretse ubujura bwo mu nzu banatwibira imyaka aho ubyuka ugasanga umurima bawurangije.”
Rwamanywa uherutse gusanga abajura bamurariye mu murima w’ubutunguru, yagize ati: “Uretse kwiba ubanza babikora n’ubugome. Bagiye mu murima wanjye w’ubutungura barararika, kuko hari nijoro aho batabona neza bakirukamo bangiza n’ubusigaye. Iki ni ikibazo kidukomereye ku buryo bica intege umuturage mu bikorwa bye yari atezeho kumubesherezaho umuryango.”
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo, yasabye ko hakorwa urutonde rw’abakekwaho ubujura buvuza ubuhuha mu Murenge wa Muhura, mu rwego gushakira umuti iki kibazo.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gatsibo SP Havugimana Honore yizeje aba baturage ko bagiye gufatanya bagahashya aba bajura.
Ati: “Ikibazo cy’abajura bababangamira reka tugifatanye kandi ntibazatunanira. Mukore urutonde rw’abo mukekaho ubu bujura murushyikirize komanda ubundi namwe mukore amarondo twese dufatanye kandi tuzabatsinda. Ikindi ni uko umuntu uziko ari muri ubu bugizi bwa nabi musabye guhita abihagarika yanaba intwari akatwegera akaduha amakuru kuko n’ubundi uko bigenda kose tuzabafata.”
Umurenge wa Muhura ugizwe n’igice cy’icyaro gusa, hakaba hari zimwe muri santeri z’ubucuruzi zigenda zitera imbere, ari na yo ntandaro ya rumwe mu rubyiruko bivugwa ko rwanga gukoresha amaboko rukishora mu bujura.
Ngabire
December 30, 2024 at 8:27 pmAndika Igitekerezo hano abibajura najye banyibye ihena