Abaturage batuye ahitwa i Kabeza mu Kagari ka Munini, Umurenge wa Rwimbogo ho mu Karere ka Gatsibo, bishimiye uruganda rw’amazi barimo kubakirwa rwitezweho kizajya rutanga meterokibe nibura 8.000 ku munsi.
Bavuga ko uru ruganda rugeze ku kigero cya 78% rwubakwa ku nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi, ruje nk’igisubizo cy’ikibazo cyo kubura amazi cyari cyarabaye karande.
Bavuga ko bongeye kugira icyizere cy’uko imiyoboro y’amazi bubakiwe mu mwaka wa 2018 igiye kubonekamo amazi, nyuma y’uko isoko bafatiragaho mbere yari yabuze ubushobozi.
Mukiza Bertrand, umwe muri abo baturage, yagize ati: “Twabanje kwizezwa ko tugerwaho n’amazi aturutse ku isoko ya Cyampirita muri Matunguru ariko ntabwo amazi yatugezeho nubwo umuyoboro wayo wo wari wakozwe twakomeje kuvoma amazi mabi twakuraga mu gishanga.”
Bavuga ko uruganda nirwuzura ruzagira uruhare rukomeye mu gukira kurwaragurika kubera umwanda uturuka ku gukoresha amazi mabi yo mu bishanga.
Nyiransabimana Mariya, umwe mu baturage bo muri Kabeza, yavuze ko ubuzima butagira amazi meza bubagoye cyane.
Yagize ati: “Tubayeho mu buzima butagira amazi. Aka gace ni ho ushobora gusanga abana bakibyimba inda atari uko babuze ibyo kurya ahubwo biturutse ku gukoresha amazi mabi abatera inzoka, ariko n’umwanda ugasanga rugeretse.”
Mu mwaka wa 2024 ubuyobozi bw’Akarere bwari bwijeje aba baturage ko bazagezwaho amazi aturutse ku Isoko ya Minago.
Aba baturage bavuga koko imiyoboro yavuguruwe ariko n’ubundi amazi akomeza kuba iyanga.
Mutesi Yagize ati: “Amazi yakomeje kutubana make n’ubundi turacyajya kurwanira kuri Nayikondo imwe tugira. Abenshi tumanuka hepfo mu gishanga cy’umuceri akaba ariho tuvoma. Biraduhangayikishije cyane. Turasaba ko twahabwa amazi ku buryo buhoraho kuko amazi ari ubuzima.”
Musonera Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, avuga ko amazi yagejejwe i Kabeza mbere yabaga ari make ku buryo bayabona rimwe na rimwe.
Ati: “Amazi muri kariya gace aracyari ikibazo kuko hakozwe umuyoboro ndetse imiyoboro y’amazi inanyuzwa mu Mudugudu, abaturage batuyemo bamwe banayakuruza mu ngo zabo ariko aza kugira imbaraga nke ntiyabasha kuhagera uko byifuzwa.”
Kuri ubu ngo hari icyizere ko iki kibazo kigiye kubonerwa igisubizo giturutse ku ruganda runini rw’amazi ruri kubakwa i Murambi ku nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi.
Sekanyange Leonard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, agira ati: “Ubuyobozi bwakomeje gukora ibishoboka ngo i Kabeza babone amazi ariko bikagorana cyane ko buriya bari ku ruhande iyo amazi ari make ahagera yacitse intege. Igisubizo cyizewe ni uruganda runini ruzatanga amazi menshi mu Mirenge ya Kiziguro, Rugarama na Rwimbogo.”
Yakomeje avuga ko harimo gukorwa icyiciro cya mbere cy’uru ruganda rwitezweho gutanga metero kibe 8.000.
Hari gukorwa icyiciro cya mbere, aho mu minsi ya vuba abaturage bacu bose bari muri buriya bice bazaba bagerwaho n’amazi meza kandi ahagije.”
Kugeza ubu inzego zishinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Gatsibo zigaragaza ko ikigero cyo kugeza amazi meza ku baturage kigeze kuri 78%.
Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu mwaka wa 2029 ingo zose zizaba zigerwaho n’amazi meza nk’uko bikubiye mu cyiciro cyakabiri cya Gahunda ya Guverinima y’imyaka itanu yo kwihutisha Iterambere (NST2).