Abaturage bo mu Murenge wa Ngarama, Akarere ka Gatsibo bavuga ko bishimiye gukorana Umuganda wo gutera ibiti n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen. Mubarakh Muganga, bagahamya ko gusabana n’abayobozi bakuru bibatera ishyaka n’ishema ryo gukunda no gukorera Igihugu.
Aba baturage bakoranye umurava na morale mu gutera ibiti hagamijwe kurengera ibidukikije, bavuga ko ari iby’agaciro kwifatanya n’abayobozi mu bikorwa by’iterambere.
Umwe muri bo witwa Rwabizi Damien, yagize ati: “Nakiriye neza kuba nakoranye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Ubundi mbere umusirikare yaratinywaga ndetse ntiyegerwe. Njye rero byanshimishije kuko ubundi namwumvaga kuri radiyo nkanamubona kuri televiziyo, ariko nagize amahirwe yo kumubona amaso ku maso tugakorana umuganda tugaterana ibiti.”
Yakomeje ahamya ko ibiti bateranye n’abayobozi babiha agaciro gakomeye kandi bizeye ko bigiye kubafasha kubarinda ubutayu.
Mukarugema Anastasie, na we yagize ati: “Umugaba Mukuru w’Ingabo yatugaragarije ko uretse ibikorwa byo kurinda umutekano batuzirikana no mu buzima busanzwe bw’abaturage. Muri iki gihe abasirikare turakorana mu bikorwa bitandukanye ariko uyu munsi ni akarusho kuba twakoranye n’Umuyobozi wabo ku rwego rw’Igihugu. Ibi bitwereka ko badukunda kandi natwe bidutera ishyaka ryo kubakunda no gukunda Igihugu muri rusange.”
Mu biganiro Gen. Mubarakh Muganga yagejeje ku baturage b’i Ngarama, yabasabye kugandukira ubyobozi bw’Igihugu, bakitabira gahunda za Leta.
Yababwiye ko hejuru y’ibikorwa byo kwita ku mutekano w’Igihugu, Ingabo na Polisi bafite inshingano zo gufasha abaturage mu mibereho no mu iterambere ryabo.
Ati: “Nk’uko dusanzwe tubikora, uyu mwaka tuzakora ibikorwa bitandukanye bizibanda ku bikorwa remezo. Tuzibanda ku bikorwa duhuriraho nko kubaka amashuri, ibiraro ibikorwa by’ubuvuzi n’ibindi. Turi hano rero ngo dufatanye mu bikorwa bihindura imibereho yanyu irushaho kuba myiza, kubaha ubushobozi butuma mutera imbere. Ibi byose tuzabikora dufatanyije namwe ndetse n’izindi nzego. Turashaka rero ko imibereho y’Umunyarwanda irushaho kuba myiza.”
Mu gutangiza ibikorwa by’Ingabo na Polisi mu Karere ka Gastibo, hatewe ibiti kuri hegitari zisaga 18.

