Uwizeyimana Anastase, uri mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko, wari utuye mu Mudugudu wa Gisharara, Akagari ka Karubungo, Umurenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, yasanzwe mu mugozi yapfuye. Bikekwa ko urupfu rwe rufitanye isano n’amakimbirane yari asanzwe afitanye n’umugore we.
Amakuru y’urupfu rwa Uwizeyimana kimenyekana bamwe mu baturanyi batunze agatoki umugore ndetse n’umwana we ko bagize uruhare mu kumwica ngo kuko bari babanye mu makimbirane ndetse bahoraga bamuhigira.
Abandi bavuga ko ashobora kuba yarambiwe kuba muri ubwo buzima akaba yakwiyahura.
Mutungirehe Doroteya yagize ati: “Aba bantu bahoraga bashwana ndetse bakamubwira ko bazamwica. Turakeka ko Umugore n’umwana bamuviriyeho inda imwe bakamwica bakamushyira mu mugozi bajijisha. Sinamubonagamo umuntu wagera aho kwivutsa ubuzima.”
Ngabo Mariko we yagize ati: “Birashoboka ko uyu mugabo yananiwe no kwihanganira amakimbirane yabanagamo n’imiryango agahitamo kwiyahura. Icyo tuzi nk’abaturanyi ni uko bari babanye nabi ndetse cyane.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki Fulaha Frank yavuze ko koko uyu muturage yapfuye iperereza rikaba ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyamwishe.
Ati: “Ni byo amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu masaha ya sa kumi n’ebyiri. Birakekwa ko yiyahuye kuko yasanzwe mu mugozi yimanitse, ariko kuko hari amakuru yatangwaga n’abaturage bakeka ko yaba yishwe n’abo mu muryango we, RIB yatwaye umugore we ndetse n’umwana we kugira ngo hakorwe iperereza.
Akomeza asaba abaturage kujya bageza ibibazo byabo nk’ubuyobozi bukabungura inama aho kugera aho bavutsanya ubuzima.
Ati: “Ubutumwa dutanga ni uko mu gihe hari abafitanye ibibazo bakwiye kwegera ubuyobozi bukabafasha kubikemura hatagize ababiburiramo ubuzima. Ibi cyane cyane bikaba bireba imiryango ibanye mu makimbirane aho mu gihe bananiranywe bashobora no kureba icyo amategeko ateganya bagatandukana bitageze ku mahano nk’aya.”
Hagati aho umurambo wa nyakwigendera watwawe mu bitaro bya Ngarama kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.”

