Abahinzi b’imboga mu Karere ka Gatsibo cyane abakorera ubu buhinzi mu cyanya cya Mugera bavuga ko hari umusaruro wabo wangirika kubera ko icyumba gikonjesha bubakiwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) kidakora, ibi bikabatera igihombo.
Abo bahinzi bavuga ko nyuma yo gutunganyirizwa iki cyanya kigashyirwamo ibikorwa remezo birimo kugeza amazi mu mirima, bitabiriye guhinga imboga ndetse n’imbuto.
Bongeraho ko inyungu bari biteze kubona muri ubu buhinzi batayigeraho yose kubera igihombo gituruka ku kwangirika k’umusaruro badafitiye aho ushyirwa mbere yo kujyanwa ku masoko.
Minani sipiriyani agira ati: “Aha duhinga imboga ku bwinshi. Urabona twejeje amashu, abandi baba bejeje ibibiringanya, intoryi n’ibindi.
Tubangamirwa no kuba iyo dusaruye dutegereje ko imodoka zidupakirira iyo hari imboga zisigaye zihita zangirika. Nta hantu ho kuba tuzibitse dufite. Ibi bituma tuzitangira kuri make ndetse zimwe zikatuborana.”
Akomeza avuga ko ubwo batangiraga ubu buhinzi bubakiwe icyumba gikonjesha ariko ngo ubu ntigikora.
Ati: “Twari twubakiwe icyumba gikonjesha batubwiraga ko kizajya kidufasha tukazihunikamo igihe zitegereje abaguzi. Iyi nyubako ntikora ntanutubwira niba izongera gukora. Turasaba ko iki cyumba gikonjesha cyatunganywa niba hari ibibura bigashyirwamo ariko imikorere yacu muri ubu buhinzi ikagenda neza.”
Akomeje asobanura ko nko mu gihe cy’imvura uwinjizaga nka miliyoni ashobora kubona ibihumbi 600 kuko hari ibyangiritse agacuruza kuri make.
Mwumvaneza Edmond na we agira ati: “Njye mpinga amatunda ariko n’imboga njya nzihinga. Ubu buhinzi butanga amafaranga, ku buryo dukorewe kiriya cyumba tukagabanya umusaruro wangirika mu isarura nta kabuza twakira pe! Ababishinzwe baturwaneho.”
Rwamurangwa Stephen, Umuhuzabikorwa w’imishinga ishamikiye kuri MINAGRI avuga ko hari ahagiye hubakwa ibi byumba bikonjesha, ariko hakagira ibikoresho basanze bidakora kandi bituruka hanze, ubu hari gahunda yo kubisana mu minsi ya vuba.
Ibyo byumba byubatswe n’imishinga ishamikiye kuri MINAGRI.
Yagize ati: “Ni byo ibi byumba byari byateganyijwe kugira ngo bifashe abaturage mu kunoza ubuhinzi bwabo binabarinde igihombo. Gusa hari ibitarakoze uko byifuzwaga aho iki kibazo kiri gukurikiranwa na MINAGRI, ubu ifite gahunda yo kubisana abaturage bakabikoresha.
Mu minsi ya vuba ibi byumba birasanwa atari i Gatsibo gusa ahubwo n’ahandi byagiye byubakwa ntibikore.”
Abahinga imbuto mu cyanya cya Mugera bakorera ku buso bwa hegitari 40 kandi ngo zishobora kongerwa.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko umusaruro wangirika mu Gihugu ugera kuri 30% by’umusaruro wose uba wabonetse aho umwinshi wangirika ari uw’imboga n’imbuto.

