Abaturage bo mu Kagali ka Munini ahitwa i Kabeza mu Midugudu itatu ya Kabeza, Marembo na Humure barishimira ko batagikora ingendo ndende bajya kwivuza kuko bubakiwe ivuriro hafi yabo.
Aba baturage batangaza ko iri vuriro ryaje kubaruhura ku mvune bagiraga bagiye gushaka ubuvuzi.
Uretse kuba ibigo nderabuzima bifashishaga byari kure, ikibazo cyarushagaho gukomera mu gihe cy’imvura kuko bakikijwe n’amazi ataraboroheraga kubona inzira.
Niyodusenga Gustave yatangarije Imvaho Nshya ko iri vuriro ryaje ari igisubizo gikomeye ku baturage.
Agira ati: “Ubu ni ibyishimo ku baturage b’aka gace ubundi kera twavugaga ko turi mu karwa kuko dukikijwe n’amazi ndetse n’ishyamba.Ni umwaka w’impinduka ku buzima bwacu cyane ku bijyanye no kubona ubuvuzi. Abatuye inaha bagiye bahura n’ibibazo bikomeye mu kwivuza.”
Yongeyeho ati: “Twabanje kujya twivuriza i Ryamanyoni mu Karere ka Kayonza, nyuma tuyoboka i Ndama mu Kagali ka Rwikiniro mu Karere ka Gatsibo. Aha hose kuhagera byadusabaga kwambuka amazi bikagorana cyane mu gihe cy’imvura kuko inzira zangirikaga.”
Naho Kobusingye Jane we avuga ko nubwo ari igisubizo ku baturage babonye ivuriro, ngo by’umwihariko ni ibyishimo bihebuje ku babyeyi bajyanwaga kubyara batwawe mu maboko.
Ati: “Twe abamaze gukura, tunejejwe nuko ibibazo twahuye nabyo abana bacu n’abakiri bato baciye ukubiri nabyo. Uwafatwaga n’inda mu bihe by’imvura yarahangayikaga cyane, agaragurika mu byondo no mu mazi ari kuri moto n’ibindi. Ababyeyi twavugije impundu ku bw’iri vuriro twubakiwe rije kudufasha gutanga ubizima. Yewe sinigeze ntekereza ko Kabeza hazubakwa ivuririo! Iyi Leta ni nziza pe!”
Uyu mubyeyi avuga ko kutagira ivuriro byatumaga abenshi bivuza mu buryo bwa magendu, bakagura ibinini mu maduka nk’abagura ibindi bicuruzwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko aba baturage batibagiranye ahubwo ibikorwa remezo bibageraho bitewe n’amikoro igihugu kigenda kigeraho.
Ati: “Twabibonye ko mwari munyotewe no kubona ivuriro. Leta ihora ishaka icyiza ku mibereho y’abaturage, gusa ubushobozi ntibubonekera rimwe. Si uko mwari mwaribagiranye ahubwo ni uko ibikorwa remezo nk’ibi bisaba ubushobozi bwinshi bityo hakabaho gusaranganya ibihari. Gusa turizera ko hari byinshi bigiye guhinduka mu mibereho yanyu.”
Ubuyobozi busaba abaturage ko mu gihe bafashwe n’uburwayi, bagana iri vuriro bakivuriza ku gihe, kugira ngo bagire ubuzima bwiza babone imbaraga zo gukora no kwiteza imbere.
Iyo Midugudu iherereye mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo ni agace kari ku mbibi z’Akarere ka Gatsibo n’aka ka Kayonza.
Iryo vuriro ry’ibanze ryatwaye asaga miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda ryubatswe muri gahunda ya Leta yo gusaranganya n’abaturage ibyinjizwa na Pariki y’Igihugu y’Akagera.