Gatsibo- Muhura: Izamuka ry’Igiciro cy’ikawa baryitezeho  kwiteza imbere
Ubukungu

Gatsibo- Muhura: Izamuka ry’Igiciro cy’ikawa baryitezeho  kwiteza imbere

HITIMANA SERVAND

January 26, 2026

Abahinzi b’ikawa bo mu Murenge wa Muhura mu karere ka Gatsibo bavuga ko kuba igiciro cy’ikawa cyariyongereye bibatera imbaraga zo gukomeza kucyitaho kuko kibinjiriza amafaranga menshi abafasha kwiteza imbere.

Abo bahinzi bavuga ko mu buzima bwabo bwa buri munsi igihingwa cy’ikawa kiri imbere mu bibinjiriza umutungo.

Kuri ubu barabyinira ku rukoma nyuma yuko igiciro cy’ikawa kizamutse kikava ku mafaranga y’u Rwanda 600 ku ikawa y’igitumbwe kigashyirwa kuri 750 ku kilo.

Munyankindi Dismas agira ati: “Uyu munsi umuhinzi w’ikawa ameze neza kuko agafaranga kariyongereye. Amafaranga 150 yiyongereyeho ni menshi ku kilo, ku buryo ubu natwe twumva ugereranije n’imvune tugira n’ibyo dushoramo rwose ubu noneho twavuga ko nta kwiganyira umuhinzi yashyizwe igorora.”

Yongeyeho ati: “Ubusanzwe inaha duhinga ikawa cyane kandi ikawa yacu iba nziza. Ni ubuhinzi bwaduteje imbere aho usanga isantere yacu mu gihe cy’umwero w’ikawa iba isusurutse, imodoka zinyuranyuranamo ari nako abahinzi bakira amafaranga. Ni Igihingwa cy’ingenzi mu mibereho yacu, iyo igiciro cyiyongereye bituma turushaho kuyitaho.”

Munyurangabo Emilien na we yagize ati: “Turashima ko umuhinzi w’ikawa aba yazirikanwe. Ikawa ni yo dukuraho ibyo dukeneye hafi ya byose. Ni yo itwishyuririra abana amashuri.

Uwubaka inzu ni ho akura amafaranga, ugura itungo ni uko, mbese inaha ikawa ni ubuzima. Kuba rero yongerewe igiciro ubukungu bwacu burarushaho kwihuta twiteze imbere.

Yavuze kandi ko kuba ikawa izamuriwe igiciro bibafashije kuko n’ibiciro by’ibindi bicuruzwa byazamutse.

Ati: “Ibi byari bikwiye kubera ko ibintu byinshi byarazamutse, kandi muri byo hari ibyo dukenera mu kwita ku ikawa. Urugero amafumbire arazamuka, igiciro cy’umukozi cyarazamutse, ku buryo mu by’ukuri cyari igihe cyo kuzamura n’igiciro umuhinzi ahabwa ku musaruro nkuko ubuyobozi bwabidukoreye. Turashima.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Sekanyange Jean Leonard avuga ko kwiyongera ku giciro cy’ikwa ari igisubizo ku bahinzi akabasaba ko barushaho kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza.

Ati: “Abahinzi baba babonye akamarabute iyo bishimira igiciro.Turabasaba rero kurushaho kongera ubuso bahingaho ikawa kuko babona ko ikomeje kuba imari ibafasha kwiteza imbere.”

Yasabye abahinzi kurushaho kuyikorera neza kugira ngo iboneke mu bwinshi ariko no mu bwiza kuko buriya n’ibiciro binagendera ku bwiza bw’ikawa abahinzi bageza ku isoko.

Mu Karere ka Gatsibo, igihingwa cy’ikawa kiza ku isonga mu byinjiriza abaturage amafaranga menshi, ubuyobozi bugaragaza ko nk’ igihembwe giheruka ikawa yinjije miliyari 22 zose, ahagurishijwe toni ibihumbi 20.

Abahinzi basabwa kurushaho kwita ku buhinzi bw’ikawa
Muhura, barishimira ko igiciro cy’ikawa cyongerewe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA