Abaturage b’Akagari ka Nyabicwamba mu Murenge wa Gatsibo, barishimira ko biyubakiye ivuriro ry’ingoboka rifite agaciro k’asaga miliyoni 9, bivuye mu mbaraga zabo ryatangiye kubaha serivisi, bikabarinda kuba bakora ingendo ndende bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi.
Inyubako ikorerwamo n’ivuriro rito rya Nyabicwamba yubatswe ku misanzu n’ubwitange bw’abaturage, aho bishimira ko igikorwa cyabo cyageze ku ntego aho bifuza kugira inyubako nziza bavurirwamo batagiye ku kigo nderabuzima cya Gituza kiri kure yabo.
Kuri ubu bavuga ko nta muturage warwara cyangwa ngo arwaze umwana abe yarembera mu rugo kuko ahita azanwa kuri iri vuriro agasuzumwa akanahabwa imiti.
Akimana Chantal agira ati: “Iki ni igikorwa cyacu kandi iyo umuntu aje kwivuriza aha aba yumva afite ishema ryo kwinjira mu ivuriro rye. Umuturage yagiye atanga umusanzu w’amafaranga 1000, cyangwa agatanga imbaraga z’amaboko, kugira ngo tugere kuri iyi nyubako.
Ubu navuga ko ari igisubizo twigejejeho, aho tuvurirwa ahantu hasa neza kandi hafi. Ikindi ubundi Nyabicwamba hatarazanwa ivuriro rito, umuturage byamusabaga gukoresha amafaranga 700, ajya kwivuriza ku vuriro rya Gituza.
Akomeza agira ati: “Ubu aho umuntu afatiwe n’uburwayi ni uguhita aza hano akitabwaho byaba ari ibikomeye akabona koherezwa ku kigo nderabuzima.”
Maniragaba Pierre na we ahamya ko iri vuriro ryabaye igisubizo ku baturage.
Ati: “Abaturage ba Nyabicwamba dutangira ubwisungane mu kwivuza ku gihe. Kwiyubakira iri vuriro byatumye nta muturage ushobora kuba yarembera mu rugo kandi yujuje ibisabwa ngo abe yavurwa. Kuvurirwa hafi kandi ku gihe nabyo kandi bidufasha kubona umwanya wo gukora ibiduteza imbere tudaheranwe n’uburwayi.”
Akomeza asobanura ko bishimiye igikorwa cypo kwishakamo ibisubizo nk’uko intero y’karere igira iti ‘Twese hamwe turashoboye’.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, ashima ubwitange n’igitekerezo cyiza abo baturage bagize kandi ko icyo gikorwa ari urugero rwiza rugaragaza ko abishyize hamwe nta kibananira.
Yagize ati: “Iyi rero ni intsinzi ku guhuza imbaraga kw’abaturage no kugira ubushake bwo guhuza icyerekezo cyo kwikemurira ibibazo. Ni urugero rwiza no ku bandi, aho bigaragaza ko ubufatanye ari ingenzi mu byo baba bakora byose, bigamije kubateza imbere no guhindura imibereho yabo ikaba myiza.”
Akomeza avuga kandi ko icyo gikorwa ari igisubizo ku buyobozi, ngo kuko kuyobora abaturage bumva uruhare rwabo mu kugira intambwe batera bitagoye guhuza nabo mu kugera ku mihigo myinshi iba yarahizwe.
Uretse iri vuriro rito (poste de santé) ryubatswe n’abaturage, ngo ubuyobozi busanzwe bufite mu mihigo gahunda yo kongera aya mavuriro yegereye abaturage hirya no hino mu tugari.
Ivuriro ry’ingoboka rya Nyabicwamba ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni icyenda.