Abaturage batuye mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo bavuga ko bafite amakuru make ku ndwara y’ubushita bw’inkende, ariko ko bakurikira amakuru bakagiraho ubumenyi buke, gusa biyemeje guhangana nayo bagira isuku, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.
Abasirikare b’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bakanguriye abaturage uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara y’ubushita bw’inkende mu Karere ka Gatsibo, ku bubi bwayo n’uburyo bwo kuyivuza.
Lieutenant Nkundabose Seleverien ukorera mu Ishami ry’ubuzima ku rwego rw’igihugu, avuga ko hashyizweho gahunda ihuriweho RBC na RDF hagamijwe gufasha abaturage guhangana n’icyorezo cy’ubushita bw’inkende.
Abaturage b’Umurenge wa Muhura bari mu baganirijwe n’izo nzego, aho bagaragarijwe imiterere y’iki cyorezo, uko cyandura ndetse n’uburyo bwo kukirinda.
Abaturage bo muri uwo Murenge biyemeje kuba ijisho rya bagenzi babo hagamijwe kwirinda icyorezo cy’ubushita bw’inkende, bashishikarira kugira isuku no guhwiturana.
Lieutenant Nkundabose yagize ati “Hari ushobora kwibaza impamvu ibi muri kubibwirwa n’umusirikare, ariko igisirikare cyanyu mu byo dukora harimo kubarindira umutekano mu buryo bwose burimo no guhangana n’ibyahungabanya ubuzima bwanyu.”
Yongeyeho ati: “Turabasaba ko mwirinda inzira zose iki cyorezo cyacamo zirimo umwanda, imibonano mpuzabitsina ku batarashakanye ndetse no gukoranaho kwa hato na hato gushobora gutuma hari amatembabuzi ava kuri umwe akajya ku wundi.”
Abaturage b’i Muhura bagaragaje ko bafite amakuru kuri iki cyorezo ndetse bavuga ko bazirinda nkuko birinze Covid-19.
Mukagatare Penina yagize ati: “Ntabwo turabona umuntu urwaye buriya bushita ariko tubibona mu makuru ndetse tukabona n’amashusho y’ababa barwaye. Abarwayi bagira ibiheri byinshi bakanavuga ko bagira umuriro. Inama ni uko mu gihe duketse umuntu urwaye twamuha akato ndetse tukihutira kumugeza mu nzego z’ubuzima.”
Nsabimana Claude utuye mu Kagali ka Taba, avuga ko mu byo bagiye kwitaho harimo no guhwitura bagenzi babo usanga bagifite umuco wo kunywera ku muheha umwe aho ibi bishobora gutuma uwanduye yanduza benshi.
Ati: “Twashimye uburyo ubuyobozi buhora butekereza ku muturage cyane aho ubona n’ingabo ziri muri gahunda nk’iyi yo kudufasha gukumira iki cyorezo. Natwe nk’abaturage tugiye kuba ijisho rya bagenzi bacu uteshutse ku mabwiriza twahawe tumuhwiture, cyane abagisangirira ku bikoresho bimwe nk’imiheha mu tubari.”
Lieutenant Nkundabose yavuze ko kugeza ubu abarwayi bagaragaye mu Rwanda ari bane ndetse bakaba barahawe ubuvuzi, babiri bagakira abandi bakaba bakitabwaho.
Hagaragajwe kandi ko iyi ndwara uyanduye ashobora kugaragaza ibimenyetso hagati y’iminsi 2 na 21, bivuze ko umuntu ashobora kumarana hafi ukwezi ubu burwayi nyamara ataragaragaza ibimenyetso mu gihe kwanduza abandi byo biba bishoboka no muri icyo gihe aba ataragaragaza ibimenyetso.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Richard yashimiye Ingabo z’Igihugu zigira uruhare mu kwita ku buzima bw’abaturage ndetse asaba abatuirage kubahiriza inama bagirwa n’inzego z’ubuzima no kugira isuku.