Gatsibo: Rwiminazi abana ntibiga amashuri y’inshuke bakajya kwiga ku myaka 7
Uburezi

Gatsibo: Rwiminazi abana ntibiga amashuri y’inshuke bakajya kwiga ku myaka 7

HITIMANA SERVAND

September 13, 2024

Abatuye Umudugudu wa Rwiminazi, Akagali ka Rwikiniro, Umurenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo babangamiwe no kubura aho abana babo biga mu mashuri y’inshuke kuko aho ishuri riri ari kure ku buryo abana bato batashobora urugendo, bagatangira.

Abo baturage bavuga ko kuva mu Mudugudu wabo ugera ku ishuri rya Ndama hari ibilometero 6 cyangwa 7. Ibi ngo bituma abana bato batabasha kugera mu ishuri aho bategereza ko batangizwa bafite imyaka irindwi ndetse ngo hari n’abageza ku munani bataratangira.

Mukamanzi Daphrose yabwiye Imvaho Nshya ko bifuza kubona ishuri nibura rifasha abana biga mu mashuri y’inshuke.

Ati: “Dufite ikibazo gikomeye cyo kuba dufite abana mu ngo batiga nyamara bakabaye baratangiye. Umwana w’imyaka itanu ntabwo yakwikura aha ngo agere Ndama ndetse aze no kugaruka, ni kure. Twifuza ko ubuyobozi bwadufasha tukabona ishuri ry’inshuke, abana bacu bakajya babanza kwiga mu y’inshuke nk’abandi.”

Naho Kanamugire Claude we avuga ko mu bibatera kwiriranwa n’abana mu ngo batajya ku Ishuri harimo kuba hagati yabo n’ishuli harimo umubande mubi uteza impanuka mu gihe cy’imvura.

Ati: “Uretse no kuba ishuri riri kure, hari uriya mubande ujya wuzura amazi mu gihe cy’imvura, ku buryo umwana muto utagira icyizere cyo kuba yahambuka.

Izi ngo zose zirimo abana bakabaye biga ariko nyine inzitizi zikaba kutagira ishuri hafi ryatworohereza. Ari ibishoboka rwose Leta yadutekerezaho tukabona ishuri hafi nibura rifasha abataragira imbaraga zo gukora urugendo rurerure.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo Musonera Emmanuel yabwiye Imvaho Nshya ko iki kibazo kizwi ndetse kiri mu igenamigambi.

Ati: “Hariya hantu bitewe n’imiterere yaho hari inzira zigoranye zituma abana bato batagera ku ishuri rya Ndama. Gusa biri muri gahunda yo kububakira ishuri ryafasha abahatuye, ku buryo twari twanapimye aho ishuri ryajya ariko haracyari ikibazo ku ngengo y’imari y’Akarere aho twabanje kubaka ibyumba bitatu muri Kiburara naho hari ikibazo gikomeye. “

Yakomeje avuga ko hamwe no gukomeza kubyibukiranyaho n’inzego zibakuriye rero dutekereza ko aha naho hazakurikiraho bitewe nyine n’ibiba byihutirwa ku ngengo y’imari iba izakoreshwa mu gihe cy’umwaka.

Mu gihe hagitegerejwe ko hakubakwa ibyumba by’amashuri ariko ngo ubuyobozi bugiye kureba uko bwafatanya n’ababyeyi kureba aho abna bajya bahurizwa bagashakirwa umwarimu wajya abaha ubumenyi bw’ibanze batiriwe mu ngo.

Umudugudu wa Rwiminazi utuwe n’ingo 170, inyinshi zibarizwamo abana bazirirwamo ariko bakabaye batangira kwiga.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA