Gatsibo: Ubuhinzi bw’imbuto bwagabanyije imirire mibi n’igwingira
Imibereho

Gatsibo: Ubuhinzi bw’imbuto bwagabanyije imirire mibi n’igwingira

NYIRANEZA JUDITH

March 5, 2026

Abatuye mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Gatsibo bavuga ko ubuhinzi bw’imbuto bwabafashije kurwanya imirire mibi mu miryango yabo, ugereranyije na mbere y’uko aho batuye hahingwa imbuto ku buso bunini.

Ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko imirire mibi n’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka 5, byavuye kuri 52% mu 2005 bukagera kuri 29,4 mu 2025.

Ibyo byatumye imbuto zihaboneka ku bwinshi, harimo izoherezwa ku masoko, ariko abantu bakaboneraho izo kurya.

Nyanzira Yvonne ni umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko, utuye mu Murenge wa Kiramuruzi, avuga ko kubona imbuto zo kurya mu muryango we byari ikibazo kuko nta mbuto zahahingwaga.

Ati: “Kubona imbuto zo kugaburira abana byari ikibazo kuko nakoraga urugendo rurerure njya kuzigura i Kabarondo na Kabarore. Amafaranga y’urugendo yabaga ari hagati y’ibihumbi 10 na 15 by’amafaranga y’u Rwanda. Ibi byatumaga abana bagira imirire mibi kuko intungamubiri zikomoka ku mbuto ntazo babonaga.”

Akomeza avuga ko kuba hari abakora ubuhinzi mu Murenge atuyemo byamufashije gukira imirire mibi n’abana be.

Ati: “Tukimara kubona ubuhinzi bw’imbuto byatanze umusaruro kuko ubu abana banjye bagiraga ikibazo cyo kutiyongera ibilo, ariko kuva imbuto zatwegera ubu iki kibazo cyarakemutse ndetse n’uwo nonsa ubu ameze neza kuko mbona imbuto zo kurya kandi zihagije. Nkimara kubona ko ari amahirwe nahise ntangira gukora ubucuruzi bw’imbuto, urumva ko nzibona hafi rwose.”

Kabagwira Annonciata, wo mu Murenge wa Kabarore, avuga ko akurikije umubare w’abana yajyaga abona mu Mudugudu bafite ikibazo cy’imirire mibi, ubu atakibabona.

Ati: “Hari igihe byari bikabije, aho utambutse mu Mudugudu ukahabona umwana ufite ikibazo cy’imirire mibi, ariko ubu ntabwo umuntu akibabona. Ntabwo nzi uko bihagaze mu Karere kose, ariko aho ntuye ntabagihari.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Léonard, yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo cy’imirire mibi cyagabanyutse muri Gatsibo, bitewe nuko mu 2022, SAIPPII yahaye ingo ibiti by’imbuto ku miryango ikennye ifite abana bagaragaza ibimenyetso by’imirire mibi.

Ati: “Mu 2005, igipimo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu cyari ku kigero cya 52%. Imibare yaragabanyutse kuko ubu turi kuri 29.4% nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwa 7 ku buzima (DHS).”

Yavuze kandi ko muri raporo ya buri cyumweru ku mirire mibi n’igwingira, bavuye kuri 34.1% muri 2020, bagera kuri 22.8% mu 2025.

Yongeyeho ko abaturage borojwe amatungo magufi arimo ingurube, inkwavu n’inkoko ku buryo abana babona amagi yo kurya bidasabye kuyagura. Imbuto zahawe abatishoboye muri Gatsibo ni avoka ibihumbi 4 500, ibinyomoro 11 950, amapapayi 3 050.

Nyanzira Yvonne avuga ko kubona imbuto hafi byamuhinduriye imibereho
Umpfuyisoni Bernadette, uhinga imbuto akanaziranguza

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA