Isimbi Shemsa umukobwa wize icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Bushinwa wororera inkwavu mu Murenge wa Kiramuruzi, mu Karere ka Gatsibo avuga ko ubwo bworozi bw’inkwavu yabutekereje mu rwego rwo kwihangira umurimo, ahera ku 45 000 Frw, none mu mezi atanu yihemba 500 000Frw ku kwezi.
Avuga ko yarangije kwiga akabona nta kazi, abonye, afata gahunda yo Korora inkwavu.
Ati: “Narangije kwiga mbona ntari kubona akazi mu buryo bwihuse mpitamo kukihangira. Nasanze rero ubworozi bw’inkwavu nta bantu benshi babukora mu buryo bwa kinyamwuga nyamara ari amatungo atanga inyama zikenerwa na benshi. Ni muri urwo rwego niyemeje gushora ubwenge n’ubushobozi muri ubu bworozi.”
Akomeza avuga ko ubworozi bw’inkwavu bwitaweho bwunguka vuba.
Ati: “Nkirangiza kwiga nkagira igitekerezo cyo korora inkwavu natangiriye ku nkwavu 9. urukwavu rwaguzwe 5 000Frw ubwo inkwavu 9 natanze 45 000. Uyu munsi mfite izigera kuri 500 kandi ndanagurisha.
Ni akazi kampemba ibihumbi bisaga 500 Frw ku kwezi, kakanahemba n’abakozi kuko mfite abakozi 3 bahoraho n’abandi ba nyakabyizi bazishakira ubwatsi, dutunzwe n’ubwo bworozi.”
Ishimwe Shemusa avuga ko uko agenda yagura umushinga n’umushahara ku kwezi uzazamuka.
Ati: “Urukwavu noroye ruba rupima hagati y’ibilo 2,5 na 3,5 nkarugurisha 20 000 Frw. Umushahara ndi kubara uyu munsi mfite icyizere ko uzakomeza kuzamuka biturutse ku kwiyongera kw’amatungo no kwaguka k’umushinga.”
Umwe mu bakozi, Niyogohozo Fabrice yavuze ko kubona akazi bimufasha gukemura ibibazo bye.
Ati: “Kuba narabonye akazi kwa Shemusa ni inyungu ikomeye kuko ndahembwa ngakemura ibibazo byanjye byo mu buzima bwa buri munsi. Ubu nigurira imyambaro, nkiyishyurira amatsinda yo kwizigamira (ibimina) byatumye ntakomeza kuba umutwaro ku babyeyi. Ndateganya kuzagura ikibanza nkanacyubaka kuko amafaranga nkorera nkizigamira kugira ngo azamfashe kwiteza imbere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Mukamana Marceline ashimira abafata umwanzuro bagahitamo inzira ikwiye ibaganisha ku iterambere.
Ati: “Turashima ibikorwa nk’ibi byitabirwa n’urubyiruko aho bihangira akazi bizabafasha kwiteza imbere bakagira imibereho myiza bo n’imiryango yabo. Shemusa ni urugero rwiza rw’uko wahera kuri bike ugatera imbere. Ikindi ni uko nk’ubuyobozi dushishikariza abafite ibitekerezo by’imishinga, kujya bagana ibigo by’imari bizabafasha gushyira mu ngiro inzozi zabo.”
Umushakashatsi ushinzwe amatungo magufi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Claire d’Andre avuga ko hari ingamba zo gushyigikira aborozi b’inkwavu hatangwa amahugurwa ku bavuzi bw’amatungo ku ndwara zifata inkwavu hanategurwa imiti yazo.
