Gatsibo: Umurambo w’uwakekwagaho ubujura wasanzwe mu gishanga
Amakuru

Gatsibo: Umurambo w’uwakekwagaho ubujura wasanzwe mu gishanga

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

August 8, 2025

Umugabo wakekwagaho ubujura uzwi ku izina rya Kanyamanza, wo mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Kabarore w’Akarere ka Gatsibo, yasanzwe mu gishanga yapfuye afite n’ibikomere.

Umurambo we wabonetse mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Kanama 2025, aho abaturage bawubonye urambaraye ndetse ufite ibikomere mu gahanga bigakekwa ko yaba yishwe.

Bamwe mu babonye uwo murambo bavuga ko uwo Kanyamanza nubwo yapfuye yari asanzwe avugwaho kuba umujura wazengereje abantu ndetse yari aherutse kuva mu bitaro yaravunwe ruseke kubera inkoni z’abaturage.

Byukusenge Reverie yagize ati: “Sinamenye icyamwishe kuko nasanze agaramye hariya afite igikomere mu gahanga.”

Undi witwa Hakuzimana Jean Batiste: “Nabanje kumuyoberwa ariko akazuba kamaze kuva twabonye ari Kanyamanza gusa amateka ye muziho ni uko yari umujura ruharwa. N’ejobundi baramukubise bamumena ruseke bamusanze mu gishanga ari kwiba.”

Abo baturage bakomeza bavuga ko bazengerejwe n’abajura bafungwa bakongera gufungurwa nyuma y’iminsi mike ariko bakemeza ko urwo rupfu rugomba kubabera isomo nubwo no kwihanira ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, avuga ko nubwo umwirondoro wa Kanyamanza utaramenyakana neza ariko, umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Kiziguro mu gihe iperereza ku cyateye urupfu rwe rigikomeje.

Ati: “Abaturage bamumenye baje kuduha amakuru batubwira ko ari umuturage wishwe ariko ntiturabasha kumenya abamwishe ariko mu byo azwiho ngo yari umujura ruharwa. Icyo tutamenye ni aho yari yaraye yibye ku buryo n’abamwishe tutarabamenya, inzego dukorana zirimo Polisi na RIB turimo gukorana ngo tumenye abamwishe.”

Rugaravu yasabye abaturage kuvana amaboko mu mufuka bagakora kuko bimaze kugaragara ko hari abashaka kurya iby’abandi bavunikiye.

Abasaba kandi kwirinda kwihorera kuko bishobora kubagiraho ingaruka kandi Igihugu gifite amategeko ahana uwakoze icyaha.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA