Gatsibo: Uwakodesherezwaga arashima inzu ya miliyoni 10Frw yubakiwe n’urubyiruko
Imibereho

Gatsibo: Uwakodesherezwaga arashima inzu ya miliyoni 10Frw yubakiwe n’urubyiruko

HITIMANA SERVAND

January 10, 2026

Mukanyiransengiyumva Mariya umukecuru w’imyaka 72 y’amavuko wo mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiramuruzi, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasazwe n’ibyishimo nyuma yo gushyikirizwa inzu ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, yubakiwe n’Intore mu Ikoranabuhanga (Digital ambassadors) z’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA).

Ni ibintu avuga ko bigiye kumufasha guhindura imibereho akiteza imbere no kurushaho gukira ibikomere yasigiwe na Jenoside.

Uwo mukecuru ndetse n’abaturanyi bavuga ko inzu yabagamo yari ishaje ndetse yenda kumugwira, mu gihe nta bushobozi yari afite bwo kwiyubakira indi.

Nyuma yo kubona iyo mibereho idashimishije, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kiramuruzi bwafashe  icyemezo cyo kujya bumukodeshereza aho arambika umusaya.

Kuri ubu uyu mukecuru arabyinira ku rukoma nyuma yo guhabwa inzu nziza irimo n’ibikoresho by’ibanze, aho avuga ko byamuruhuye umutima.

Ati: “Mfite ibyishimo by’agahebuzo kuko babonye baza kuntwara bambwira ko bampa icumbi, nkumva ari nk’ibisanzwe ariko mpageze nkahitegereza nabanje kumva ko hatangenewe. Nkibaza uko nzayibamo nkuko nakodesherezwaga batambwira bati ‘iyi nzu ni iyawe ntuzongera kugenda wimurwa.’

Naranezerewe cyane numva nduhutse byinshi byatsikamiraga umutima wanjye, birimo no gusaza ntafite aho nsazira mu gihe nahigeze nkahamburwa na Jenoside yabaye yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Ni igikorwa kandi gishimwa n’abaturanyi b’uyu mukecuru bajyaga bamuhangayikira kubera ubuzima yari abayemo.

Mutoni Anna yagize ati: “Nukuri natwe byatunejeje kubona mukecuru abona inzu yo kubamo nk’iyi. Imana ihe umugisha ababigizemo uruhare kugira ngo yubakirwe. Twababazwaga no kubona akodesherezwa ahantu ho kuba tukibaza amaherezo yabyo ku muntu ugeze mu zabukuru nk’uyu. Nihashimwe ubuyobozi bwita ku batishoboye!”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi, Yankurije Vestine yabwiye Imvaho Nshya ko guha uyu mubyeyi icumbi bizamuhindurira ubuzima ndetse bikamufasha gukira ibikomere ku byamubayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Uyu mukecuru inzu ye yari imeze nabi ari nka Nyakatsi, hanyuma nk’ubuyobozi tuyimukuramo tumukodeshereza aho kuba nibura hari umutekano. 

Kumuha inzu ye bwite rero ni cyo gisubizo nyacyo kuko ubuzima yarimo bwashoboraga gutuma na byo bimukomeretsa akihugiraho cyane bityo agakomeza guheranwa n’amateka mabi.”

Uwo muyobozi yakomeje avuga ko guhabwa icumbi k’uwo mukecuru  biri mu bizamufasha kumwomora ibikomere cyane ko azaba abona agiye gusazira ahantu heza, kandi n’ubuyobozi ‘tugakomeza kumuba hafi nkuko dufite inshingano zo kwita ku banyantege nke:”

Uwo muyobozi w’Umurenge wa Kiramuruzi yashimye cyane urubyiruko rwitanze rugakora igikorwa cyo kubakira uwo muturage utishoboye.

Ati: “Turashimira urubyiruko rugeze ku mitekerereze myiza yo kumva ko igihugu ari icyabo bityo bakagira uruhare mu gukemura ibibazo bihari. Uretse kuba ari inyungu ku wagenewe inzu ni n’inyungu ku buyobozi kuko ikibazo twitagaho gikemuwe ku buryo burambye ndetse na bwa bushobozi twakoresha tumukodeshereza tugiye kubujyana no mu bindi bikenewe na byo tugomba gukorera abaturage.”

Ubusanzwe Intore mu Ikoranabuhanga (Digital ambassadors) zikorera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ikoranabuhanga, itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), zigakorera ku rwego rw’Akagari zigisha abaturage ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga bibafasha kwisabira serivisi za Leta n’iz’abikorera zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Byari umunezero ubwo Mariya yashyikirizwaga inzu yubakiwe n’urubyiruko

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA