Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Gashyantare, Ingabo zo muri Gaza zatangaje ko ibitero by’indege za Isiraheli byahitanye abantu bagera kuri batanu, bikaba ari mu gihe kuva mu Ukwakira 2025, hari hashyizweho agahenge mu mirwano hagati ya Isiraheli na Hamas.
Ubuyobozi bw’umutwe w’abayisilamu b’Abanyapalestina witwa Hamas, bwabwiye AFP ko igitero cy’indege zitagira abapilote cyahitanye abantu batatu mu majyepfo ya Gaza, naho abandi babiri bicwa mu gice cyo hagati cy’akarere kashegeshwe n’intambara.
Isiraheli na Hamas bashinjanya kutubahiriza itegeko ryo guhagarika intambara, ryatangiye gushyirwa mu bikorwa ku ya 10 Ukwakira nyuma y’imyaka ibiri intambara itangiye.
Kurasanaho biracyakomeje, aho ku ya 15 Gashyantare, Ubuyobozi bw’ingabo bwatangaje ko ibitero bya Isiraheli byahitanye abantu 12 muri Gaza.
Ingabo za Isirayeli zasobanuye ko zabonye ibyihebe byinshi byitwaje intwaro byihishe munsi y’ibisigazwa by’intambara kandi ko na zo zahise zirwanaho, bityo n’impande zombi ntizubahiriza ihagarikwa ry’imirwano.
Hagati mu kwezi kwa Mutarama Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko hagiye gutangira icyiciro cya kabiri cya gahunda ya Perezida Donald Trump yo kurangiza burundu intambara, yatangijwe n’igitero cya Hamas yagabye kuri Isirayeli ku ya 7 Ukwakira 2023.
Icyo cyiciro giteganywa kuva kw’ingabo za Isiraheli muri Gaza buhoro buhoro, kwambura intwaro Hamas no kohereza ingabo mpuzamahanga zo kubungabunga amahoro.
Ingabo za Isirayeli ziracyagenzura igice kirenga kimwe cya kabiri cy’ubutaka bwa Palesitina, mu gihe kuva mu 2007, Hamas yanze gushyira intwaro hasi hakurikijwe amabwiriza ashingiye ku byifuzo bya Isiraheli.