Ibisasu bya Isiraheli bidatuza kuri Rafah, umujyi uri mu majyepfo y’Akarere ka Gaza wabaye intandaro y’intambara, abantu miliyoni barahahunze kuva mu ntangiriro za Gicurasi, ndetse ibitaro byo muri Rafah byafunze imiryango.
Kubera uko imirwano imezeyo, ibitaro byamishijweho amasasu bifunga imiryango, ntibigikora. Ku bwa Loni yo ihagereranya no kuba ari ‘ikuzimu ku Isi’.
Igihe kinini, Salma yari impunzi yo muri Koweit ariko yari mu bitaro i Rafah, umukobwa ukiri muto yatangarije umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa Sami Boukhelifa uri i Yeruzalemu ati: “Mu karere ka Gaza, ubonye umwanya mu bitaro, wimukirayo kugira ngo ubeho.” Akomeza agira ati: “Twizeraga ko ibitaro bizarokoka intambara.”
Ati: “Icyakora, byabaye ngombwa ko tuva mu bitaro bya Koweit mu minsi yashize kuko byateweho ibisasu. Twavuye mu bindi bitaro i Rafah, ibitaro bya Emirati. Twasanze ari ahantu hasa nkaho hari umutekano, kure y’intambara. Ariko byatunguranye, kuko impande zose zibi bitaro nazo zatewe ibisasu. Uyu munsi, ibisasu byaguye ku muryango w’ibi bitaro. Abaganga bose bagiye. Salma ati: “Ibitaro byombi rero birafunze.”
Ati: “Ubu ibitaro byose byo muri Rafah ntibikora. Koweit, Emirati, Indoneziya. Hasigaye ibitaro byo mu giturage. Kandi turi abatishoboye, abadafite aho baba … Ntidushobora kubona ubuhungiro ahantu hose mu karere ka Rafah. »
Kandi ibigeragezo ntabwo biri hafi kurangira. Umujyanama mu by’umutekano mu gihugu cya Isiraheli avuga ko intambara ishobora gukomeza andi mezi arindwi kugira ngo igere ku ntego yo gusenya Hamas muri Gaza. Ku wa Gatatu, ingabo za Isiraheli zavuze ko zigaruriye akarere kai hagati ya Gaza na Misiri gaherereye hafi ya Rafah.
Umuryango utabara imbabare muri Palesitina yatangaje ku ya 30 Gicurasi urupfu rw’abantu babiri mu batabazi bayo. Nibal Farsakh, umuvugizi w’uwo muryango yamaganye “igitero simusiga cya Isiraheli” kibasiye Ingobyi y’abarwayi mu karere ka Rafah.
Ibyo byakozwe mu gihe ubundi Ingobyi z’ubutabazi cyangwa se z’abarwayi biteganjijwe ko zirindwa hashingiwe ku masezerano mpuzamahanga.
Ibyo bitero bitumye hasubikwa imishyikirano mishyayari iteganyijwe muri iki cyumweru kugira ngo baganire ku ihagarikwa ry’imirwano no kurekura ingwate za Isiraheli.
Ni inzitizi zikomeye mu nzira y’amasezerano kuri Hamas, ibyo biganiro byagombaga gutuma intambara muri Gaza irangira, ariko Isiraheli yanze yabaye ibamba.
Minisiteri y’Ubuzima ya Hamas yatangaje ko Ku wa kane, aabapfuye bangana na 36.224 mu karere ka Gaza kuva intambara yatangira hagati ya Isiraheli n’umutwe w’abayisilamu bo muri Palesitia, e hashize amezi arenga arindwi. Nibura abantu 53 bishwe mu masaha 24 ashize, Minisiteri yongeyeho ko abantu 81.777 bakomeretse kuva ku ya 7 Ukwakira 2023.