Gaza: Imirwano ikaze hakoreshejwe kajugujugu yahitanye 57
Mu Mahanga

Gaza: Imirwano ikaze hakoreshejwe kajugujugu yahitanye 57

NYIRANEZA JUDITH

May 13, 2024

Imirwano ikaze yabereye i Gaza kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gicurasi 2024 nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) kajugujugu yarashe ibisasu mu burasirazuba bwa Rafah yahitanye abantu 57.

Abanyamakuru ba AFP n’abatangabuhamya bavuga ko habaye imirwano ikaze hagati y’abasirikare ba Isiraheli n’abarwanyi ba Hamas ahantu hatandukanye. Abanyamakuru batangaje ko kajugujugu zakoreshejwe mu kurasa ibisasu mu burasirazuba bwa Rafah.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ya Hamas, mu masaha 24, nibura hapfuye abantu 57, ndetse ivuga ko abantu 78 827 bakomeretse mu mezi arenga arindwi intambara imaze itangiye.

Muri Gaza kandi abamaze guhitanwa n’intambara bamaze kugera ku 35 091 mu karere ka Gaza kuva intambara yatangira hagati ya Isiraheli n’umutwe w’abayisilamu bo muri Palesitina, Hamas ku ya 7 Ukwakira 2023.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA