Gaza: U Bufaransa bwiyemeje kubohoza abafashwe bugwate
Mu Mahanga

Gaza: U Bufaransa bwiyemeje kubohoza abafashwe bugwate

NYIRANEZA JUDITH

May 24, 2024

Nyuma yuko ingabo za Isiraheli zatoraguye imirambo 3 y’abafashwe bugwate, harimo n’uwari Umufaransa uvanze n’umunya Mexico, u Bufaransa bwiyemeje gukomeza kubohoza abafashwe bugwate.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2014, ingabo za Isiraheli zatangaje ko zatoraguye imirambo y’abantu batatu bari bafashwe bugwate bari mu karere ka Gaza kuva Hamas yagaba igitero ku butaka bwa Isiraheli ku ya 7 Ukwakira 2023.

Ingabo za Isiraheli zasohoye itangazo rigira riti: “Imirambo y’abafashwe bugwate Yablonka (Isiraheli), Michel Nisenbaum (Isiraheli-Berezile) na Orion Hernandez (u Bufaransa-Mexico), yabonywe nijoro mu gikorwa cy’ubufatanye hagati y’ingabo za Isiraheli n’inzego z’ubutasi muri Jabalia, mu majyaruguru y’akarere kari mu ntambara.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yanditse kuri X agaragaza akababaro gakomeye nyuma y’urupfu rw’Umufaransa uvanze n’Umunya Mexico wafashwe bugwate na Hamas, Orion Hernandez-Radoux.

Ati: “Ntekereza umuryango we ndetse n’abamuzi. Turi kumwe na bo, turi ku ruhande rwabo. U Bufaransa bukomeje kwiyemeza kubohoza abafashwe bugwate bose.”

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA