Gen. Kazura mu ruzinduko rw’akazi muri Algeria
Amakuru

Gen. Kazura mu ruzinduko rw’akazi muri Algeria

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

September 12, 2022

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 3 muri Algeria.

Yagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Algeria Lt Gen. Saïd Chengriha mu rwego rwo gushimangira ubufatanye buri hagati y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iz’icyo gihugu (ANPA).

Muri uru ruzinduko, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yaherekejwe n’Umugaba wungirije w’Ingabo zirwanira mu kirere Col G Gasana n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya gisirikare, Brig Gen P Karuretwa.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA