Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yasuye ikipe ya APR FC mbere yo guhura na Police FC mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 20 Gashyantare 2026 kuri Kigali Pelé Stadium.
Gen. Mubarakh Muganga usanzwe ari umuyobozi w’icyubahiro w’iyi kipe yayisuye ubwo yari isoje imyitozo, abibutsa ko ahahise ubwo basitaraga bahibagirwa bakongera kwitwara neza ndetse abasaba kwibukiranya ku ntego z’ikipe.
Yagize ati: muzi ko nk’ubuyobozi inshingano dufite namwe murimo nk’ikipe twese dukunda ni yo mpamvu ndi hano, hari ahahise mwasitaye mu mikino itambutse ariko nzi ko namwe mutakwemera kuguma gutyo, amaso twongere tuyahange imbere dutange intsinzi, kandi inshuro nza kubareba ku mikino mwakinnye mbona ubushobozi mubufite ndabasaba ngo hagati yanyu mwongere mwibukiranye intego z’ikipe.”
Imikino ikomeye iracyahari muhereye no ku wo mufite ejo muduhe ibyishimo ubundi tuzahure tubashimira nkuko twamye.”
Amakipe yombi agiye guhura amaze iminsi atitwara neza aho mu mikino itatu baheruka gukina muri Shampiyona nta mukino n’umwe batsinze.
Kugeza ubu, APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 38 mu gihe Police FC ari iya kane n’amanota 34.

