Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, yatangaje ko abakinnyi b’Abanyarwanda bakina muri APR FC, bafite ubushobozi bukomeye n’umutima wo gutsinda, abasaba gukomeza kuba icyitegererezo cyiza kuri bagenzi babo b’abanyamahanga bakinana.
Ni ubutumwa yabahaye kuri uyu wa Mbere, ubwo yari yakiriye abakinnyi bayo mu kubashimira ko begukanye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda cya banyagiye Rayon Sports ibitego 4-1 ku wa Gatandatu, tariki 10 Mutarama 2026.
Uyu muyobozi yashishikarije abakinnyi gukomeza uwo murongo mwiza no gushyira intego zo kugera ku rwego rwo hejuru kurushaho mu marushanwa ari imbere.
Yanabagiriye inama yo gukoresha neza ubunararibonye bwabo, kumvira no gushyira mu bikorwa inama z’abatoza, gukomeza kwigirira icyizere mu bushobozi bwabo bwo kugera ku ntsinzi.
Muri ibi birori abakinnyi n’abakozi ba APR FC, bashimiwe kubera akazi gakomeye bakoze n’ibyo bagezeho, no kubashishikariza gukomeza kuba indashyikirwa no guhorana umurava mu nshingano zabo.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu izasubira mu kibuga ku wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026, yakirwa n’Amagaju FC mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona, uzabera kuri Sitade ya Muhanga.


