Gen Muganga yinjije mu Ngabo z’u Rwanda abasirikare bashya 
Politiki

Gen Muganga yinjije mu Ngabo z’u Rwanda abasirikare bashya 

KAMALIZA AGNES

September 22, 2024

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zakiriye ku mugaragaro itsinda rishya ry’abasore n’inkumi bo ku rwego rwa Private (Pte), basoje imyitozo ya gisirikare y’amezi atandatu  mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare  i Nasho, mu Karere ka Kirehe.

Umuhango wo gusoza iyi myitozo witabiriwe n’Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Muganga Mubarakh, n’abandi basirikare bo mu rwego rwa Jenerali, Abofisiye Bakuru, Abofisiye bato ndetse n’abandi bafite amapeti atandukanye muri RDF.

Abasoje amasomo ya gisirikare bagaragaje ubuhanga bakuye mu mahugurwa harimo gukoresha imbunda n’ibindi, bashimangira ko biteguye gutangira imirimo yabo yo kurinda Igihugu. 

Gen Mubarakh yabahaye ikaze mu Ngabo z’u Rwanda, abashimira ukwihangana no kwiyemeza bagize mu gihe cy’amahugurwa, anabasaba kuzakoresha ubumenyi bungutse  mu kurengera ubusugire bw’u Rwanda no kurinda abaturage barwo.

Yashimangiye akamaro ko kubahiriza indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda cyane cyane ikinyabupfura ndetse bagashyira hamwe bagakorana na bagenzi babo.

Ni umuhango wasoje umwe mu hitabiriye witwa  Pte (Private) Bizumuremyi Elissa, ahawe igihembo nk’umunyeshuri witwaye neza kurusha abandi, aho ku mwanya wa kabiri haje   Pte Nshimiyimana Leonce.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA