Gen Muhoozi yikomye Abanyakenya bakomeje guhwihwisa ko se arembye
Amakuru

Gen Muhoozi yikomye Abanyakenya bakomeje guhwihwisa ko se arembye

KAMALIZA AGNES

October 19, 2025

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF) Gen.Muhoozi Kainerugaba, yakebuye Abanyakenya anyomoza amakuru bakomeje guhwihwisa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko se, Perezida Yoweli Kaguta Museveni arembeye mu bitaro.

Kuri iki Cyumweru ikinyamakuru cyo muri Kenya 7News Global, cyatangaje ko Gen Muhoozi yavuze ko abari gukwirakwiza ibihuha bazafatirwa ibihano, yongeraho ko muri Uganda nta watinyuka guhwihwisa amakuru nk’ayo kuko bihanwa n’amategeko.

Yagize ati: “Ndashaka kuburira abakwirakwiza ibinyoma bivuga ko data, Perezida Yoweri Museveni arembye, ko ari ibyaha kandi ari ubushinyaguzi.”

Yongeyeho ko nibikomeza gutyo, Perezida wa Kenya William Ruto akicecekera bizafatwa nk’ubushotoranyi.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa ‘X’, Gen. Muhoozi yavuze ko se ari mutaraga, ateguza abantu kumubona kuri uyu wa Mbere tariki   20 Ukwakira.

Yifashishije ifoto ya Perezida Museveni ari gukora mucaka Gen. Muhoozi yavuze ko ari indwanyi atari umunyantege nke nka babandi babaswe n’ibiyobyabwenge basiba kurya rimwe bakadandabirana.

Yagize ati: “Mumutegereze ku wa Mbere, ni impirimbanyi si nka ba bandi babaswe n’ibiyobyabwenge babura ibiryo rimwe bakagwa igihumure.”

Ibuhuha by’uburwayi bwa Museveni byatangiye guhwihwiswa kuva mu mpera z’iki cyumweru biturutse mu gihugu cya Kenya, aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kuvuga ko nyuma y’urupfu rwa Raila Odinga na Perezida Museveni arembye.

Bavugaga ko Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kugarijwe kandi ari bihe bitoroshye bityo abasenga bakwiye gukaza amasengesho.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA