Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) riyobowe n’Umugaba w’Ingabo, zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, riri muri Uganda aho ryitabiriye inama ya mbere y’abayobozi bakuru b’ingabo muri Afurika yiga ku bikorwa bya gisirikare bitari intambara.
Iyi nama iri kubera muri Speke Resort Conference Centre, i Munyonyo, mu Murwa Mukuru wa Uganda.
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagejeje ijambo ku bitabiriye iyi nama kuri uyu wa Kane, yasabye abayobozi bakuru b’ingabo muri Afurika kumva isano rikomeye riri hagati y’umutekano w’igihugu, imbaraga z’ubukungu n’ubwumvikane bwa politiki.
Museveni yavuze ko ingabo zikomeye zidashobora gukomeza kubaho mu buryo burambye hatari ubukungu bukomeye.
Yasabye ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga mu guteza imbere ubukungu no guteza imbere umutungo, cyane cyane binyuze mu buhinzi bw’ubucuruzi, inganda, serivisi n’ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT).
Yanasabye ibihugu kwagura amasoko y’ibicuruzwa na serivisi zabyo, binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) no kurushaho guteza imbere ubufatanye n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byo mu Karere.
Museveni kandi yasabye inzego z’ingabo guhindura imikorere no kwitegura ibibazo bishya n’ibidasanzwe bibangamira umutekano, ndetse no kugira uruhare mu kubaka amahoro no guteza imbere ibihugu. Ati: “Umutekano n’iterambere ry’ubukungu biragendana.”
Yashimiye Abagaba Bakuru b’Ingabo, Abayobozi bashinzwe iperereza n’Abakomanda b’ingabo baturutse mu bihugu bitandukanye bitabiriye iyi nama yabereye muri Uganda.