Umuramyi Gentil Misigaro yashyize hanze indirimbo nshya ‘Uw’umwami akunda’ ahishura kandi ashimira Israel Mbonyi wayanditse.
Ni indirimbo imaze amasaha make ku rubuga rwe rwa YouTube aho yahise ashimira abayigizemo uruhare.
Yanditse ati:” Ndashimira by’umwihariko n’umwanditsi w’iyi ndirimbo Israel Mbonyi.”
Mu bandi yashimiye harimo Yan Nick watunganyije amajwi yayo, BJC watunganyije amashusho, n’abandi barimo Gisubizo Ministries.
Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ko urukundo rw’Imana rudacogora ku bayiringira.
Adrien Misigaro na Israel Mbonyi basanzwe bafitanye umubano wa hafi mu muziki wa Gospel. Mu 2025, baherukaga guhurira mu ndirimbo “Nkurikira”, yakunzwe cyane n’abakunzi b’imiziki yo kuramya no guhimbaza Imana.
Gentil Misigaro azwi ku ndirimbo zakunzwe zirimo Biratungana, Buri munsi, Ndaje, Hano ku Isi, Nyibutsa n’izindi.
