Umuramyi Gentille Mushimiyimana ukunda gukoresha amazina ya Gentille M, yahuje imbaraga na bagenzi be barimo Rachel, Solange bakora indirimbo yise ‘Ni Yesu’ yashyizwe ku rubuga rwa YouTube mu minsi ine ishize, akaba yashimiye abamufashije ngo iyo ntambwe igerweho.
Ni indirimbo avuga ko yayikoze mu rwego rwo gukomeza gufasha abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kurushaho kuryoherwa n’ibihe by’Iminsi Mikuru.
Ni indirimbo ije yiyongera kuzo yakoranye n’abarimo Gentil Misigaro, Adrien Misigaro, Nice Ndatabaye n’abandi ikaba kandi ije ikurikira Alubumu ye yise ‘Witinya’ yamuritse mu 2018.
Aganira na Imvaho Nshya, Gentille M yavuze ko ‘Ni Yesu’ ari indirimbo yahimwe hashingiwe ku byanditswe byo muri Bibiliya aho igamije kurushaho kwamamaza Yesu binyuze mu nganzo.
Yagize ati: “Ni Yesu” ni imwe mu ndirimbo zigamije kwamamaza Yesu no gutangaza Izina rye, nifashishije ubutumwa bwo muri Yesaya 9:5 no muri 1 Petero 2:9. Intego yanjye ni ugukomeza kwamamaza Yesu binyuze mu ndirimbo.”
Mu rugendo rw’umuziki we, Gentille M avuga ko ashimira Solange, Rachel na Gentille U, kuko ngo basanzwe bamuba hafi ndetse banasanzwe bakorana umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.
Uyu muramyi kuri ubu usigaye utuye muri Canada avuga ko umurimo wo kuvuga ubutumwa binyuze mu ndirimbo yawutangiye afite imyaka 12, aririmba mu matorero atandukanye yo mu Rwanda, by’umwihariko muri Assemblies of God, no mu bigo by’amashuri mbere muri za 2003 ku manura.
Yaje kujya muri Canada mu mwaka wa 2004, akomeza kuririmba ndetse aza no kumurika Alubumu ye ya mbere mu 2018, icyakora muri urwo rugendo ashimira abarimo) EPzone Studio ikunze kumufasha mu gutunganya ibihangano bye.
Gentille M akomeza avuga ko ari bwo ageze mu gihe cyo gukora cyane kuko kuri iyi nshuro hari izindi ndirimbo akomeje gukoraho zizajya ahagaragara mu mwaka wa 2026, ubura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ugere.
Uretse ‘Ni Yesu’ Gentille M azwi mu ndirimbo nka Nyemerera, Mwami Ndaje n’izindi kandi akaba akataje mu gukora ivugabutumwa rishingiye ku ndirimbo.

