Umufaransakazi, Gery Célia w’imyaka 19 yegukanye Umudali wa Zahabu mu gusiganwa mu muhanda (Road Race) mu bakobwa batarengeje imyaka 23, nyuma yo gukoresha amasaha atatu iminota 24 n’amasegonda 26.
Kuri uyu wa Kane ya 25 Nzeri 2025, hakinwe umunsi wa gatanu wa Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali ku nshuro ya 98, ahakinwe amasiganwa yo mu muhanda (Road Race) mu bakobwa batarengeje imyaka 23.
Abakinnyi bahagurukiye kuri Kigali Convention Centre bafata umuhanda ujya i Nyarutarama [mu Kabuga] banyuze ku Gishushu (RDB), bakase bagana kuri Kigali Golf Club, bazamuka bagana Kimicanga ku buryo bazamutse mu muhanda w’amabuye wa Kimihurura [Kwa Mignonne], bakomeje bongera kunyura kuri KCC.
Iyi ntera ni yo bazengurutse inshuro umunani, ku ntera y’ibilometero 119,3 mu gihe akazamu karimo karekare ari ibilometero 2,4.
Yari inshuro ya mbere mu mateka isiganwa ryo mu muhanda mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23 ari kinwe muri Shampiyona y’Isi y’Amagare.
Habura ibilometero bibiri bya nyuma Bunel Marion w’u Bufaransa yongereye imbaraga ajya imbere mu gihe barimo kuzamuka mu muhanda w’amabuye kwa Mignonne.
Mu kilometero cya nyuma Umufaransakazi, Gery Célia yafashe icyemezo anyura ku Umunya-Slovakia, Chladonová wari imbere birangira yegukanye isiganwa mu batarengeje Imyaka 23.
Uwo mukinnyi w’imyaka 19 yakoresheje amasaha atatu iminota 24 n’amasegonda 26, yakurikiwe n’Umunya-Slovakia, Chladonová Viktória, yasize amasegonda abiri naho Umunya-Espagne, Blasi Paula, aba uwa gatatu yasizwe amasegonda 12.
Abanyarwandakazi barimo Mwamikazi Jazilla, Nyirarukundo Claudette, Ntakirutimana Martha na Iragena Charlotte ntibashoboye kurangiza isiganwa.
Muri rusange, mu bakinnyi 85 bitabiriye isiganwa 35 ni bo basoje.
Shampiyona y’Isi izakomeza ku wa Gatanu, tariki ya 26 Nzeri 2025 hakinwa umunsi wa gatandatu.
Mu gitondo, guhera saa mbiri zuzuye kugeza saa tanu n’igice, hazakina abahungu bari munsi y’imyaka 19 (Men Junior) bazarushanwa ku ntera y’ibilometero 119,3.
U Rwanda ruzaba rufitemo Ntirenganya Moise na Nkurikiyinka Jackson.
Guhera saa sita kugeza saa kumi n’Igice hazaba hatahiwe abahungu batarengeje imyaka 23, bo bazakina intera y’ibilometero 164,6.
U Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Niyonkuru Samuel, Ruhumuriza Aime, Tuyizere Etienne na Ufitimana Shadrack.
Amafoto: TUYISENGE Olivier